Amajyaruguru: Ibyapa bifite ubutumwa bwo kurwanya Jenoside bigiye kuvugurwa
Kubera amateka yaranze Intara y’Amajyaguru cyane cyane icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, muri ako gace hashyizeho ibyapa n’indamukanyo zihariwe n’abo mu Majyaruguru zigamije gukangurira abaturage ubumwe n’ubwiyunge no kurandura ingengabitekerezi ya Jenoside ariko ibyo ubona bigenda bikendera buhoro buhoro.
Intara y’Amajyaguru cyane cyane icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri karanzwe n’intambara y’abacengezi yayogoje ibintu mu myaka 1996 kugeza muri 2001. Mu rwego rwo kurimbura ingengabitekerezo ya Jenoside no guhamagarira Abanyarwanda kubana neza nta rwikweke, ubuyobozi bwariho burangajwe imbere na Rucagu Boniface rwashyizeho ibyapa n’indamukanyo zihariwe n’abo mu Majyaruguru.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu minsi ishize, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime yasabye abayobozi b’uturere kubishyira mu gahunda kongera kuvugurura ibyo byapa no gukangurira abayobozi b’ibigo bya Leta n’iby’abikorera gukoresha ibyo byapa no kubishyira ku nyubako z’aho bayobora.

Ku mazu y’abikorera, ibigo bya Leta n’ibiro by’ubuyobozi byose wahasangaga ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “Banyarwanda Banyarwandakazi ingengabitekerezo ya Jenoside tuyirandure n’imizi yayo yose tuyitwike ubuziraherezo.”
Ariko uko imyaka itaha indi ikaza, ibi byapa bigenda bisibama kandi bitanga ubutumwa bwiza, ubuyobozi n’abikorera barebera.
Mugeni, umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze yabwiye Kigali Today ko ibi byapa bifite akamaro kanini kuko byibutsa abatuye mu Majyaruguru n’abahanyura indangagaciro yo kubana neza barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ku rundi ruhande Mugabo Bob asanga kuba bamwe mu Banyamusanze barishoye mu bikorwa byo kugambanira igihugu bakorana n’umwanzi bifitanye isano n’imbaraga nke zigaragara mu butumwa buhamagarira abantu kunga ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|