Amajyaruguru: Barasaba abayobozi batoye kurushaho kubegera

Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru barasaba abayobozi bitoreye kurushaho kubegera, bakabagezaho ibikorwa by’iterambere bityo nabo bakava mu bukene.

Babitangaje tariki ya 22 Gashyantare 2016 ubwo mu Rwanda hose abaturage babyukiraga mu gikorwa cy’amatora y’Abajyanama rusange b’Uturere.

Kuri bimwe mu biro by'itora byo mu karere ka Burera mu ma saa sita za kumanywa hazaga gutora abaturage bake bake
Kuri bimwe mu biro by’itora byo mu karere ka Burera mu ma saa sita za kumanywa hazaga gutora abaturage bake bake

Musekura Kalisa wo mu karere ka Burera asaba umuyobozi yatoye ko yakomeza kubagezaho amazi meza n’amashanyarazi kuko hari henshi muri ako karere bitari byagera. Agahamya ko bihageze hose byatuma abaturage bagira ubuzima bwiza kandi bakajijuka.

Yongeraho avuga ko ariko abanyaburera benshi bakurwa mu bukene n’ubuhinzi cyane cyane ubw’ibirayi. Ariko ngo bagorwa no kubona imbuto zabyo. Umuyobozi yatoye ngo abafashije kujya babona imbuto mu buryo bworoshye abaturage barushaho kuva mu bukene.

Abaturage bo mu karere ka Musanze basaba kugezwaho imihanda myiza ndetse n'umujyi wabo ukabamo inyubako z'ijyanye n'iterambere
Abaturage bo mu karere ka Musanze basaba kugezwaho imihanda myiza ndetse n’umujyi wabo ukabamo inyubako z’ijyanye n’iterambere

Si ibyo gusa abaturage basaba abayobozi bitoreye. Abo mu karere ka Musanze bo bahamya ko kugira imihanda myiza ndetse n’inyubako nziza mu mujyi wa Musanze byatuma barushaho gutera imbere.

Ntabanganyimana Velancila asaba uwo yatoye agira ati “Atugeze ku bikorwa bya kijyambere duture heza… amazu asukuye yubatse kijyambere…”

Umuturage wo mu karere ka Gicumbi ubwo yari amaze gutora. Abanyagicumbi bifuza ko abo batoye barushaho kubegera
Umuturage wo mu karere ka Gicumbi ubwo yari amaze gutora. Abanyagicumbi bifuza ko abo batoye barushaho kubegera

Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bakomeza basaba abayobozi bitoreye ko kandi barushaho kubaba hafi aho kuguma mu biro; nk’uko Ntagozera Gregoire wo mu karere ka Gicumbi abisobanura.

Ati “Icyo twifuza ku bayobozi b’Uturere ni uko badufasha igihe tubatoye bakabasha kumva ko tubakeneye noneho bakajya bamanuka bakaza bakumva ibibazo byacu bakanabikemura”.

Abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru kandi bavuga ko barushaho gutera imbere bakava mu bukene abayobozi bitoreye bavugishije ukuri, bagashyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage ubwo biyamamazaga.

Bamwe mu batoresha mu karere ka Rulindo bategereje abaturage baza gutora
Bamwe mu batoresha mu karere ka Rulindo bategereje abaturage baza gutora

Rugwiro Jean Claude wo mu karere ka Rulindo avuga ko usanga hari bamwe mu bayobozi bemerera abaturage ko bazabagezaho ibikorwa by’iterambere ariko ngo ugasanga manda yabo irangiye ntabyo babagejejeho.

Muri rusange abaturage bo mu ntara y’Amajyaruguru bemeza ko abayobozi batoye barushijeho kubegera, bakabagezaho ibikorwa by’iterambere birimo amazi, amashanyarazi n’imihanda, bagafasha abahinzi guteza imbere ubuhinzi bwabo, nta kabuza intara yabo yatera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka