Amajyaruguru: Abayobozi bafatanya akazi bakora no kwiga bafatiwe ingamba

Guverineri w’intara y’amajyaruguru arasaba abayobozi b’uturere two muri iyo ntara kugenzura abayobozi batandukanye bo mu turere bayobora bafatanya akazi ka Leta no kwiga kugira ngo kwiga bitazabangamira ako kazi bashinzwe.

Mu nama y’umutekano itaguye y’intara y’amajyaruguru yabaye tariki 07/01/2013, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko kwiga bitagomba kubangamira akazi ka rusange ko guha abaturage serivisi n’iterambere.

Agira ati “…twasabye abayobozi b’uturere ko icyo kibazo bakigenzura bakamenya abiga, n’imikorere yabo buri cyumweru umuntu uwo ari we wese w’umuyobozi wiga, bagahabwa inshingano batazikora kubera ko bagiye kwiga bakaba babibazwa”.

Abayobozi batandukanye b’utugari nibo batungwa agatoki ko aribo bafatanya akazi kabo no kwiga. Hakunze kugaragara ko abo bayobozi bakunze guhugira mu kwiga gusa bakibagirwa inshingano bafite zo kuyobora abaturage, maze iterambere ry’abaturage rikadindira.

Guverineri w’intara y’amajyaruguru yasabye kandi abayobozi batandukanye bo muri iyo ntara gutura aho bayobora kugira ngo babashe kuyobora neza abaturage bashinzwe. Uramutse afite impavu zimubuza kuba aho ayoborera abisabira uburenganzira ku rwego rumukuriye nk’uko abihamya.

Akomeza avuga ko izo ngamba zafashwe mu rwego rwo gukomeza kwimakaza imiyoborere myiza. Izo ngamba nizishyirwa mu bikorwa bizatuma abayobozi bakurikirana neza abaturage nk’uko Bosenibamwe abisobanura.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Njye ntangajwe n’ibyanditswe n’uwiyise Agnes Mukakigeri/France ngo: ntushobora kwiga kandi ngo unakore akazi ka leta ko kuyobora. NTA MWANYA WABONA kuko inzira 2 zananaiye umuhutu.
Mwo kagira Imana mwe, uyu muntu wamuklassa he? Ubu se aba mu Rwanda, nibura se aziko turi muri 2012, cyangwa we aracyibereye mu mwaka wa 1900?
Bayobozi b’igihugu, mufite akazi kenshi, sinatekerezaga ko muri 2012 mu Rwanda haba hakiri abantu bafite ibitekerezo nkibi by’uyu wiyise Agnes Mukakigeri/France.
Umugani w’ikinyarwanda uvuga ngo INZIRA 2 ZANANIYE IMPYISI, noneho we ahinduyemo.............Abazi gusenga mujye ku mavi mumusengere pee

yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Kongera ubumenyi birakenewe mu nzego zose, yewe na Gouverneri ntagire ngo yayamazeyo. N’abayamazeho barihugura buri igihe kugira ngo bajyane n’igihe.
Inama: mujye muha akazi abarangije kwiga amasomo cg abafite diplome ikenewe kuri uwo mmwanya. Maze urebe ngo baracapa akazi neza. naho ubundi, hari Abayobozi bo hejuru bagiye babona degrees zabo bari mu myanya yabo kandi wasanga nabo bashyigikiye Governor ugasanga Bose ni bamwe.

Justin yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Nyamara ndabona abenshi bazanyemo amarangamutima ariko Nyakubahwa Gouverneri afite ingingo iteza imbere igihugu. Abamwohereza MUTOBO mbona aribo bagombye kujyanwayo bakiga icyo "gutanga servisi nziza" bisobanura! Ngirango abamwamagana niba batari mu bavugwa, bagomba kuba batarashaka servisi ngo bazibure kandi abagomba kuzitanga nta gisobanuro batanga. Ukabwirwa ko umuyobozi ari mu nama kandi ari wenyine ategura ikizamini. N’ubwo hibanzwe ku bayobozi b’utugari, ariko ndashaka kwibutsa ko n’ab’Umurenge bibareba. Abayobozi bakuru b’Umurenge bagomba kuba bafite licence. N’ukuvuga ko niba biga, abenshi barimo kwiga maitrise. Abarwanya igitekerezo cya Bosenibamwe, mwakwibuka ko amashuri atanga ubwo bumenyi amenshi ari mu migi mikuru. Ubwo se umuyobozi wo mu mirenge y’akarere ka Bulera cyangwa Gicumbi azaboneka gukorera abaturage agomba kujya mu masomo i Kigali? Tureke kuvanga amarangamutima no gutanga akazi kanoze. Uwo muyobozi ushaka kwiga abanze yibuke ko imbehe ye igaburirwa no gukorera abaturage neza.

Uzabakiriho yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Jyewe nsanga ibyo Bosenibamwe yavuze ntakosa ririmo! Kuki wakwica akazi ngo nuko wiga? niba ushaka kubitanya,uzuza inshingano zawe mu kazi maze urebe ko hari ukubuza kwiga. Wibuke ko ugasaba utasobanuye ko ukeneye koroherezwa ngo kuko wiga,kandi wagasabye ugakeneye yewe wanagiye kwiga kubera ko kakwishyurira minerval. Zirikana ko iyo minerval iva muri services nziza utanga maze wite kukazi kawe wuzuze ibyo usabwa. nawe se ujya kureba gitif ushaka ibyangombwa ati mfite examen jyenda uzagaruke,ubwo se abanje akabiguha akigira iyo examen nyuma y’amasaha y’akazi ntiyaba akoze. gusa uretse ko burya nsanga ari byiza kugakora ukizigamira wayagwiza ugasezera akazi ukajya kwiga.

Gashugi yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Mbese kuki bajya kwiga? aho ntiwasanga bamwe babona akazi nta qualifications bafite zihagije? niba bashaka kwiga ni kuki bategura kukazi kabo?BYUMVIKANE NEZA: ntushobora kwiga kandi ngo unakore akazi ka leta ko kuyobora. NTA MWANYA WABONA kuko inzira 2 zananaiye umuhutu. Niyo mpamvu usanga servisi nyinshi ku murenge zipfa cyane kuko nta muyobozi uba uhari.Ba gitifu baba bagiye mu masomo kwiga.....Uyu governor afite ukuri kabisa.Mfite MASTERS navanye Belgique,ARIKO nabuze akazi nkora ko kuba gitifu. Hano i GICUMBI dutegekwa n’abanyamahahnga gusa....yewe ntibizooha pee

Agnes Mukakigeri/France yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

NABISHIMA MENYEKO ABABIBUZA BO BATIGEZE NARIMWE BABIKORA KO MBONA ARIWO MUCO USIGAYEHO BARAJYAHE?

yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Nizere ko iki cyemezo kizasubirwaho! Byaba ari agahomamunwa

quand meme yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Uyu mugabo Bosenibamwe ndabona yarebye kure akaba akwiriye gushyigikirwa: hagombye kujyaho itegeko-teka ritajenjetse rivuga ko nta mutegetsi wemerewe gukomatanya akazi (byaba kwiga cyangwa ibindi). Ushaka kujya kwiga akabanza akegura byamunanira akajya kwiyamamariza kuba umukuru w’abanyeshuri bikagira inzira.
Gukora akazi ukaniga uba ubeshya umwe muri babiri: ubeshya ishuri ngo uriga cyangwa se ukabeshya abaturage ngo urabakorera.
Ku kibazo cyo kudatura aho utegeka ntabwo nari nzi ko bibaho mu Rwanda! Nigeze kumva ko Perezida wa Congo Brazza yibera mu mahoteri y’i Paris akamara imyaka hari abaminisitiri bataramuca iryera. Ubwo umuntu yategeka umurenge adatuyemo bikemerwa? Cyangwa ni ugusebanya?

NZEYIMANA Emery Fabrice yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Mbega mbega!!! Mu mwaka wa2013, nyuma genocide,ubugome, akarengane k’ubwoko bwose karaciwe!? BOSE NI BAMWE yari hehe koko? Ahubwo nawe azajye kuri MUTOBO ahugurwe, amenye aho igihugu cyerekeza !

None se akazi kapfuye ni akahe ngo tumenye ko ibyo avuga ari ukuri? ko ntawe ukwiye kujya kwiga ari umuyobozi? Yayayayayayaya!

Arananiwe; Pawulo natabare doreko ariwe muntu ushobora gutabara iyo byakomeye kuriya!

yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Njye buriya narumiwe, umuyobozi wo kuri ruriya rwego uvuga kuriya ni ukubera iki?Ikibazo si ukwiga ahubwo aba bagitifu bakoroherezwa bakiga kandi n’akazi ntigapfe, bashake ingamba z’uburyo byombi byakorwa. Kuki abo aribo areba, ntavuga abayobozi b’amashuri ya Primaire n’abarimu babo birwa biorera TP babeshya ngo bari kwigisha. Nzaba mbarirwa iyi miyoborere ya bosenibamwe rwose, nareke kuba mecanique abe flexible.

Ntawukirasongwa yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

ntibizoroha rubanda rugufi twaragowe.uragira ngo wongere nivo y’amashuri ngo have reforme zaza ngo ntamashuri asabwa .why ?

AHAHAHA yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Ariko se kwiga bibaye icyaha .Nyakubahwa Governor wagombye kwishimira ko abakozi bawe bongera ubwenge ndetse byaba ngombwa mugashaka uko muborohereza akazi mu gihe batararangiza .waba ubaye uwa mbere urwanyije abiga .

rutogota yanditse ku itariki ya: 8-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka