Amajyaruguru: Abahinzi bahawe imbuto aho kumera irabora

Abahinga igishanga cya Mukinga gihuza Akarere ka Musanze na Gakenke, baravuga ko batewe igihombo no guhinga imbuto bahawe maze aho kumera igahera mu gitaka.

Mukandekezi Budesiyana ababajwe n'igihombo bari guterwa n'imbuto bahawe
Mukandekezi Budesiyana ababajwe n’igihombo bari guterwa n’imbuto bahawe

Aba bahinzi bavuga ko nyuma yo kubona ibyo bahinze byanze kumera, ngo ubuyobozi n’abafite ubuhinzi mu nshingano barabegereye babizeza kubaha indi mbuto bongera gutera, ari nako igihe cyo guhinga cyakomezaga kubacika.

Basabwe kongera gutera ibigori ku nshuro ya kabiri babikoze biba nk’ibya mbere, ngo na byo ntibyamera kugeza ubwo kugeza ubu hari abakomeje gutera imbuto ku nshuro ya gatatu.

Icyo kibazo gikomeje guhangayikisha abaturage aho babibona nk’igihombo gishobora kubakururira inzara mu minsi iri imbere, bitandukanye no mu myaka yashize, aho ngo bageraga muri uku kwezi ibigori ari bikuru.

Batera ibigori bwa mbere ngo hari mu mpera z’ukwezi kwa Munani (Kanama), bakavuga ko ibyo bari gutera muri iki gihe n’ubwo byamera bitakwera bitewe n’uko igihe cy’ihinga kiri kurangira.

Akobahoranye Rucie ati “Baduhaye imbuto imfuye itandukanye n’iyo bajyaga baduha, tuyishyize mu butaka aho kumera irabora, bavuga ko imbuto baduhaye zitandukanye aho baje batubwira ngo harimo ibigore n’ibigabo, ubu turi mu kwa cumi na kumwe, kandi twari twabiteye mu mpera z’ukwezi kwa munani, ubu biba bimaze kuba bikuru, ibi turi gutera ni ku nshoro ya gatatu”.

Arongera ati “Ntabwo tuzi uburyo iyi nzara tuzayikira, twarahombye pe, muri iki gishanga twajyaga tweza ibigori tugapakira amamodoka, mfite imyaka 80 nta nzara nigeze ngira nk’iyi tugiye kubona, bari batubwiye ko ni byera bazatugurira ku mafaranga 800 ku kiro, none dore ibyo badukoreye, ubu se inzara tuzayikira?, bari kuvuga ko n’imvaruganda baduhaye tuzayishyura kandi ntacyo ducyuye”.

Uwitwa Bucyanayandi Innocent ati “Abantu baraje baduha imbuto idafite ubuziranenge, tuyiteye yanga kumera, duteye gatatu kose ariko n’ikimeze kiza gitukuye, iki ni igihombo tutazi uko tuzacyivanamo, twashoyemo amafaranga menshi cyane none ducyuye ubusa”.

Bongeye gutera imbuto ku nshuro ya gatatu
Bongeye gutera imbuto ku nshuro ya gatatu

Mukandekezi Budesiyana ati “Nsubirije inshuro eshatu, baduteye igihombo kinini, wasubiriza ibigori gatatu bikera, ndibuka uburyo amagare yazaga mu murima wanjye kumpakirira umusaruro, nareba uburyo umurima wanjye umeze umutwe ukandya, ubu koko inzara tuzayikizwa n’iki, nabaho nibwo ngize igihombo giteye ubwoba”.

Muri iyo mirima, hari aho bigaragara ko ibigori byameza, abaturage bakavuga ko impamvu hari aho byameze kubera ko hari abahinzi bagize amakenga bakiterera imbuto yabo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Ndabamenye Télesphore, avuga ko yasuye icyo gishanga agasanga impamvu yatumye ibigori bitamera, ari izuba ryavuye mu duce tumwe na tumwe ubutaka burabumbira.

Ati “Icyo gishanga twaragisuye tunagitindamo, n’ubwo twagize imvura yaje ku gihe, ariko mu turere dutandukanye hirya no hino, imvura ntabwo yaguye neza ijana ku ijana, icyo twabashije kubonamo n’uko mu butubuzi bw’imbuto bafite amoko y’imbuto batera, zimwe muri zo nyuma yo gutera, ubutaka bwabaye nk’ububumbira ntizamera neza”.

Uwo muyobozi avuga ko inzego z’umutekano, iza RAB, abashinzwe ikigo gishinzwe gukurikirana iby’ubuziranenge (RICA), Minaloc n’abashinzwe ubuhinzi mu ntara no mu turere, bafashije abo bahinzi mu gusimbuza imbuto yanze kumera.

Ati “Hari ukuntu bijya bibaho imbuto yamara guterwa hamwe na hamwe izuba rikava imbuto ntimere neza, akenshi umuntu yihutira gusimbuza kandi ibyo byarakozwe, abaturage bahabwa n’ifumbire, ngira ngo twabafashije kongera gutera, ubu barimo barabagara, ikurikirana rihari rirahagije kugira ngo kiriya gishanga kizabashe gutanga umusaruro”.

Ikindi giteye abaturage impungenge, ni ukuba batangiye kwishyuzwa amafaranga y’ifumbire bari gukoresha batera indi mbuto, ibyo bakabifata nk’akarengane kiyongera ku gihombo batejwe no guhabwa imbuto mbi.

Nta cyizere bafitiye ibigori biri kumera
Nta cyizere bafitiye ibigori biri kumera

Muri icyo gishanga cya Mukinga, abahinzi bavuga ko ubusanzwe cyajyaga kibaha umusaruro utari munsi ya toni 7 kuri hegitari umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubwo Minagri-Rab irananiwe nibajye babareka bishakire imbuto cyangwa bihingire ibyo bazi ko byera mu butaka bwabo, nta n’ubarusha kubumenya

Mparambo yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka