Amahugurwa agenerwa abashigajwe inyuma n’amateka abafasha kwiteza imbere

Bamwe mu bashigashigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Kamonyi, bavuga ko badakunze kwitabira amahugurwa, bityo ubumenyi bwabo ntibutere imbere, mu gihe ariyo yabafasha kwiyungura bwenge bwo kwiteza imbere.

Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 24/08/2012, ubwo basozaga amahugurwa yari agamije kubafasha kunoza imicungire y’amakoperative no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bagenewe n’umuryango ADEPR - Turamirane.

Abayitabiriye baratangaza ko bayungukiyemo byinshi ku buryo biteguye guhindura imibereho ya bagenzi ba bo bashigajwinyuma n’amateka, nk’uko byatangajwe na bamwe mu bari bayitabiriye bwa mbere nka Odette Ayirete wo mu murenge wa Musambira.

Yavuze ko yungutse byinshi agomba kuganiraho n’umugabo we, bagafata ingamba zo guhindura imibereho ya bo. Yavuze ko amasomo yamufashije cyane ni ajyanye no gukora umushinga.

Naho Yirirwahandi Gaudence wo mu murenge wa Kayenzi, avuga ko hari uburenganzira bwinshi abashigajwe inyuma n’amateka biyima kubera kwitinya.
Agira ati: “Amahugurwa atuma tugira imyumvire isobanutse ku burenganzira bwa muntu no gukorera hamwe n’abandi”.

Ibyo bigarukwaho na Pasiteri Mudagiri Joseph, umuyobozi w’umuryango ADEPR Turamirane, utangaza ko bahisemo guhugura abashigajwe inyuma n’amateka kuko byagaragaye ko bakiri inyuma muri gahunda z’iterambere, bakaba babaha ubumenyi bwahindura imibereho.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka