“Amahanga ntagomba kudukangisha imfashanyo” – Depite Rwabuhihi Ezekias
Depite Rwabuhihi Ezekias akaba n’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi aratangaza ko amahanga atagomba gukangisha u Rwanda imfashanyo kubera ibirego bidafite ishingiro ko u Rwanda rufite uruhare mu bibazo by’Abanyekongo.
Ibi Depite Rwabuhihi yabivugiye mu nama y’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Karongi, tariki 04/08/2012. Iyi nama yabereye ku cyicaro cy’akarere yahuje abagize itsinda rishinzwe tekinike, intumwa za FPR Inkotanyi zari ziturutse mu Bunyamabanga bukuru bw’umuryango n’abandi banyamuryango bo muri Karongi.
Inama yize ku ngingo eshatu: kurebera hamwe ibyo akarere ka Karongi kagezeho mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2011-2012 n’ibyo gateganya gukora mu mwaka wa 2012-2013; kureba aho akarere kageze kitegura isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze uvutse, ndetse no kungurana ibitekerezo ku cyo abanyamuryango bakora kugira ngo u Rwanda rudacibwa intege n’ibihuha birushinja kugira uruhare mu bibazo bya Congo (RDC), byatumye ibihugu bimwe bihagarika imfashanyo byageneraga u Rwanda.
Depite Rwabuhihi ukuriye itsinda rishinzwe tekiniki mu muryango FPR-Inkotanyi muri Karongi yavuze ko kuba amahanga akangisha u Rwanda guhagarika imfashanyo kuko bazi ko ikenewe bitabahesha uburenganzira bwo kugaraguza u Rwanda agati.
Rwabuhihi asanga umuryango FPR Inkotanyi ufite akazi gakomeye ko gufatanya n’abanyagihugu bakereka amahanga ko u Rwanda rutarambirije ku mfashanyo.
Yabisobanuye muri aya magambo: “tugomba kugira igihe tuzagera tukaba tutagikineye imfashanyo. Kugira ngo tubigereho rero nuko dutoranya neza imihigo y’ibyo dukora bishobora guhindura ubuzima bw’abaturage bikagira n’ingaruka nziza ku buzima bw’igihugu”.
Depite Rwabuhihi yakomeje asobanura ko ibikorwa duhitamo bizatuzanira amafaranga ahagije yo kugira ngo twipakurure abahora badukangisha ko bazahagarika inkunga cyangwa inguzanyo.
Ambasaderi Mukangira Jacqueline, umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi nawe ukomoka muri Karongi, yatanze ikiganiro ku bibazo bya Congo asobanura amavu n’amavuko yabyo n’uruhare rw’abakoloni bakunze kubyihisha inyuma bagateza akaduruvayo n’amakimbirane bagamije gusahura umutungo wa Congo.

Ambasaderi Mukangira nawe yavuze ko imfashanyo z’amahanga zitagomba kuba igikangisho ku Banyarwanda kuko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Yagize ati: “Tugomba kugaragariza abaturage ko nta mumaro w’inkunga ahubwo reka turebe uko twongera ingufu mu mihigo kugira ngo dushyire mu bikorwa ibyo twiyemeje tubigereho twongere umusaruro ntidukomeze kugaraguzwa agati n’amahanga”.
Nyuma yo kugaragarizwa ibikorwa bigaragara kandi bifatika akarere ka Karongi kamaze kugeraho mu gihe gito binyuze muri gahunda y’imihigo, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakomeje gahunda yo kujya mu mirenge itandukanye gusobanurira Abanyarwanda no kubahumuriza ko nta mpamvu yo kwiheba kubera ko amahanga yahagaritse inkunga.
Abaturage basobanuriwe ko ari igihe cyo kwicara bagahuriza hamwe imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo u Rwanda rwigobotore ingoyi yo guhozwa ku nkeke ruryozwa ibibazo bya Congo rudafitemo uruhare. Imirenge itanu ni yo yahise isurwa ku ikubitiro kuwa gatandatu, indi umunani irakurikiraho kuri iki cyumweru.

Kuri gahunda y’ibyigwa mu nama y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Karongi harimo no kureba aho imyiteguro igeze yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR umaze ushinzwe.
Muri rusange basanze akarere ka Karongi kamaze kwitegura bihagije kandi karanabishimirwa. Isabukuru ya FPR Inkotanyi izizihizwa kuya 15 Ukuboza mu karere ka Gakenke (Amajyaruguru) ariko mu mirenge, utugari n’imidugudu itariki izumvikanwaho ubundi itangarizwe Abanyarwanda.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Bajyane imfashanyo zabo ariko baduhe aho twikuye niho habi cyane and they was there watching our peaple dying so as son as possible they will get the truth. Ariko ko ntacyo bavuga kubakongoman bicwa bazira ko bavuga ikinyarwanda?
IZO MFASHANYO ZABO BAZIRETSE TWAPFA SE? NTACYO TWABA. DUKWIYE GUKOMEZA UMUCO WO KWIHESHA AGACIRO.