Amagambo umunyamakuru wa Radio Huguka ashobora kuba yarazize (Updated)

Amagambo umunyamakuru wa Radio Huguka witwa Habarugira Epaphrodite, ashinjwa ko yavuze, yuzuyemo ingengabitekerezo ya Jenoside, ashobora kuba yarayavuze yanyweye inzoga, bitewe n’uko yakurikiranyije interuro ubwo yasomaga amakuru.

Hari mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 22/04/2012, ubwo uyu Habrugira yari gutangaza amakuru ya mugitondo kuri Radio Huguka.

Agezemo hagati agira ati: “…Abarokotse Jenoside mu mwaka 1994 bavuga ko babanye neza n’abacitse ku icumu nyuma nyine y’umwaka w’i 1994, ariko abo muri Paruwasi ya Karama mu karere ka Huye bakaba bavuga ko batishimiye uburyo abo babanye batabereka aho imirambo imwe n’imwe y’abarokotse iyo Jeno…

Nyuma y’iminsi itatu nibwo inzego z’ubushinjacyaha zaje kumuta muri yombi, ariko ku munsi wakurikiyeho tariki 23 Mata ubuyobozi bwa Radio Huguka bwari bwamaze kumwandikira ibaruwa imuhagarika ku kazi.

Ariko Umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda, Alain Mukurarinda yatangaje ko ubushinjacyaha bugomba gukora iperereza ryabwo ku cyaba cyateye uyu munyamakuru kuvuga ayo magambo.

Mukurarinda yatangaje ati: “Mu iperereza barifashisha amajwi y’ibyo yavuze, barebe niba amagambo yavuze hari aho ahuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, barebe niba yarabikoze yabigambiriye cyangwa byarabaye impanuka, dore ko hari n’abavuga ko ayo makuru yayavuze yanyoye inzoga nyinshi”.

Mukurarinda yavuze ko muri Cyumweru dutangira ariho ubushinjacyaha buzaba bwarangije gufata umwanzuro wo kumukurikirana mu nkiko cyangwa kumurekura.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Namwe ntimugakabye,Epa rwose muramuboneranye nibyo atakoze mukabimurega,ko yayoboye SCUR muri ICK ntibamutoye nkinyangamugayo? mwigeze mumubonamo ibindi mumutangazaho?kdi se amasano aje ate? ko niyo byaba aribyo icyaha ari gatozi?dushakishe ukuri.

kabera yanditse ku itariki ya: 3-05-2012  →  Musubize

Ariko n’ubundi Epaphrodite akunda kurangwa no Kuvangura. Ikindi ni uko na se yakoze jenocide afunguzwa n’umuhungu we Padiri Eugene Dusabirema.Uyu Padiri kandi yagize uruhare mu gucikikisha umugabo wari warakoze jenocide Dukuzumuremyi Sixte. Ibi byatumye nawe ahunga ariko nyuma aza kugaruka ariko ahindurirwa aho yakoreraga. Bakorana cyane kandi na Padiri Fortunatus Rudakemwa. Ingengabitekerezo ntibayibura.

yanditse ku itariki ya: 1-05-2012  →  Musubize

kuki mugondoza abanyamakuru?si uriya murongo bashyizemo yavuze se?musome neza murabibona!yoo niba ari biriya yavuze ni ukwibeshya ntiyari abigambiriye!maze no mu gusezerana hari abagabo bavuga ngo jyewe kanaka nemeye ko kanaka azambera umugabo kdi avuga umugore!

RUTAYISIRE yanditse ku itariki ya: 29-04-2012  →  Musubize

Iyi reportage ntacyo itumariye kuko iduteye amatsiko kurushaho! Please update iyi article mu kure abantu mu rujijo!

Muzehe yanditse ku itariki ya: 29-04-2012  →  Musubize

ibyo yavuze ni ibiki ko mutabitubwiye kandi yarabivuze kuri radio abantu babyumva!

uhm! yanditse ku itariki ya: 29-04-2012  →  Musubize

Burya si byiza gusubiramo amagambo atubaka. Hari igihe biba Apologie du crime.

waw yanditse ku itariki ya: 28-04-2012  →  Musubize

Ko mutatubwiye se ibyo yavuze ko wumva yabivugiye kuri radio hari ubwo byaba bitazwi?

yanditse ku itariki ya: 28-04-2012  →  Musubize

Ko mutatubwiye se ibyo yavuze ko wumva yabivugiye kuri radio hari ubwo byaba bitazwi?

Ad yanditse ku itariki ya: 28-04-2012  →  Musubize

Ko mutatubwiye ibyo uwo munyamakuru yavuze?

Rusake yanditse ku itariki ya: 28-04-2012  →  Musubize

uyu munyamakuru ashobora kuba atarize indangagaciro z’igenga umuwuga w’itangazamakuru kuko iyo aza kuba azizi ntiyari kuzirengaho ngo ajye kuvugira kuri micro yanyweye inzoga.
murakoze

dan yanditse ku itariki ya: 28-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka