Amafoto: Kigali irimo kurimbishwa mu kwitegura inama ikomeye ya CHOGM

Mu gihe hasigaye amezi abarirwa muri ane ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga ikomeye kurusha izindi zose rwakiriye, imyiteguro irarimbanyije by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Ni inama ihuza Abakuru b’ibihugu na za Guverinonma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza izwi nka ‘CHOGM’ (Commonwealth Heads of Government Meeting).

Iyo nama ihuruza amahanga kuri iyi nshuro izabera i Kigali kuva ku itariki ya 22 Kamena kugeza ku itariki ya 27 Kamena 2020, ikaba igiye kuba ku nshuro ya 26.

Imyiteguro igaragara by’umwihariko mu mihanda ya Kigali yumvikanisha akamaro k’iyi nama mpuzamahanga ikomeye kuruta izindi u Rwanda rwakiriye.

Amafoto ya Kigali Today agaragaza ko Kigali yatangiye kurushaho kurabagirana n’ubwo imyiteguro ikiri mu ntangiriro. Ni umujyi usanzwe urangwamo isuku n’ibimera bitoshye, ariko kuri iyi nshuro haritabwa ku buryo bwo kurimbisha cyane cyane imihanda.

Afurika ifite umubare munini w’ibihugu mu muryango wa Commonwealth (ibihugu 19), igakurikirwa na Amerika na Karayibe (ibihugu 13).

Mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth ni u Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya.

Uyu muryango watangiye uhuza ibihugu byakoronizwaga n’u Bwongereza ku migabane yose, gusa nyuma hagenda hinjiramo n’ibindi bivuga ururimi rw’Icyongereza.

Uyu muryango wa Commonwealth washinzwe mu 1949, ufatwa nk’umwe mu miryango ihuza ibihugu bikomeye ku isi. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka wa 2009.

Inama u Rwanda ruzakira ni na yo nama ya kabiri ibereye ku mugabane wa Afurika, nyuma ya Uganda yayakiriye muri 2007.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

Inkuru bijyanye:

Ibintu ICUMI utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka