Amafaranga ya “Giti” ahabwa abanyamakuru ateje amakenga
Hari ababona ko amafaranga akunze gutangwa ku banyamakuru mu bikorwa bitandukanye asanzwe amenyerewe nka “Giti” ashobora kuba ahishe ruswa.
Byatangajwe na Ingabire Immaculee umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, washyiraga hanze icyegeranyo kigaragaza ko ruswa mu itangazamakuru ifata indi ntera kuri uyu wa gatatu tariki 30 Nzeli 2015.

Yagize ati “Hari ubwo Giti idakwiye kwitwa ruswa bitewe n’uko uwateguye igikorwa aba yateganyije ayo mafaranga, ku ngengo y’Imari y’igikorwa yatumiyemo abanyamakuru.”
Yongera avuga ko iyo Giti iba ikibazo iyo hari umunyamakuru wagiye mu nkuru agatangira kuvuga ko natabona amafaranga ayitanga uko itari. Cyangwa se ugasanga hari igihe umuntu ayitanga agashyiraho igitutu cy’ibyo yifuza ko byandikwa ku nyungu ze bwite.

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi kuri ruswa mu itangazamakuru bwashyizwe hanze n’ikigo cya Transparency International Rwanda, bigaragaraza ko abanyamakuru bo mu Rwanda babajijwe, abagera kuri 65,5% bemeye ko bahawe amafaranga ngo batangaze inkuru.
Abandi 39,80% bavuze ko bahawe impano zitandukanye ngo batangaze inkuru.
Ruswa itamenyerewe ishingiye ku gitsina, abagera kuri 43,90% nibo bemeza ko ihari, aho batangaza ko yiganje cyane mu banyamakuru bakora iby’imyidagaduro no mu bayobozi b’ibitangazamakuru batanga akazi bayisabye cyangwa bashaka gutanga ‘ubutumwa’ bwo hanze.
Iki cyegeranyo kivuga kandi ko mu bitangazamakuru, ibyandika (print) byamunzwe na ruswa kurusha ibindi aho irimo kugera kuri 49,7%, Radio na Televiziyo zikurikirana kuri 42,5% na 19,8% mu gihe ibitangazamakuru byo kuri Internet birya ruswa ku kigero cya 20,9%.
Ingabire wemeranya na benshi ko ikibazo cy’ubukene mu bitangazamakuru kiri mu bitera ruswa mu banyamakuru, asanga Leta y’u Rwanda na buri wese bakwiye kumva ko iterambere ry’itangazamakuru ribareba.
Avuga ko byaba ngombwa mu Nteko Nshingamategeko hakemezwa ingengo y’Imari yihariye buri mwaka igenewe kuzamura ubushobozi bw’itangazamakuru.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
tRANSPARENCY iNTERNATIONAL RWANDA ni danger! buriya kariya kantu mwakabonye gute koko! None muranakavuze kweri! ni visio turimo ahubwo mwe muyigezemo mwaratinze.
Ubwo se abo bose bavuga ko abanyamakuru barya Ruswa babifitiye gihamya, irihe se ahubwo ko twayibuze?
Ruswa yo mubanyamakuru yo kuzayica bizafata igihe kinini cyane, kuko abayibaha aninabo bashinzwe kuyica, biragoye rero ko bayica aribo bayitanga kandi kuba bayitanga bivuzeko hari icyo bibamariye.
Ntacyo babeshya Ruswa abanyamakuru barazirya,ugasanga umuyobozi abayeho ntanenge agira, ntibibaho, ibyiza bibaho ariko nibibi bibaho bigomba kujya bijya ahagaragara.
MUHERE MURI FERWAFA ABANYAMAKURU BAFASHE KURI RUSWA YA PRESIDENT WA FERWAFA BAMUVUGA NEZA .EX JADO CASTAR RADIO 10.HANYUMA ABATABONYE IYO RUSWA EX RADIO 1 DODODS KAYITANKORE. AHERA MU GITONDO ASEBYA FERWAFA NA DEGAULE PRESIDENT NI HATALI.MURAKOZE
IYO RUSWA IRIHO. MUZAYIBAZE UMUKOZI UKORERA IRST/ NIRDA. NDIBWAMI CLEMENT NIKO KAZI UMUYOBOZI MUKURU WA IRST NDUWAYEZU JEAN BATISTE YARI YARAMUSHINZE KWIRIRWA ASHAKA ABANYAMAKURU.AHA RUSWA NGO BAVUGE NEZA IMISHINGA YA SHEBUJA.KANDI ABAKOZI TWICAYE TWABUZE IBIKORESHO.AUDITEUR NAHAGURUKIRE ABO BAYOBOZI BIRIRWA BIFOTOZA NTACYO BAKORA.BANGIZA UMUTUNGO W,IGIHUGU.MURAKOZE.
IYO RAPORO YARI KUBA YARASOHOTSE CYERA CYANE KUKO BIMAZE IGIHE.URUGERP UWAHOZE AYOBORA IRST NDUWAYEZU JEAN BAPTISTE YOYOBOYE IMYAKA 7 YOSE ATANGA RUSWA KU BAMANYAMAKURU NGO BAMENYEKANISHE IMISHINGA YA BARINGA AFITE EX.MURIBUKA UMUSHINGA WA BIODIEZEL UKO WACIYE MU BINYAMAKURU KU MARADIO, UBU UGEZE HE, UMUSHINGA WO GUTERA JATRPFA, MORINGA BYACIYE KU MARADIO BURI GIHE BIGEZE HE. NDUWAYEZU UBWENGE WAKUYE MURI TZD BURARENZE PE.MURAKOZE