Amafaranga y’agasanduku k’imirimo yihutirwa (Petty cash) yongerewe

Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza yerekeye imari ryongereye amafaranga yakenerwaga mu kwishyura ibikorwa bito mu mpamvu z’akazi.

Ayo mafaranga yavuye ku bihumbi ijana by’u Rwanda agezwa ku bihumbi magana atanu (500.000 Frw) nk’uko iryo teka rishya rya Minisitiri N°001/16/10/TC ryo ku wa 26/01/2016 ryasohotse mu igazeti ya Leta ribivuga mu ngingo yaryo ya 42.

Mu gace ka kabiri k’iyo ngingo, havugwamo ko amafaranga yo muri ako gasanduku atagomba kurenga ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda ndetse ko nta kintu na kimwe kirengeje ibihumbi mirongo itanu kigurwa hakoreshejwe amafaranga yo muri ako gasanduku.

Iteka rya Minisitiri n°002/07 ryo ku wa 09/02/2007 rirebana n’amabwiriza yerekeye imari kimwe n’izindi ngingo zose z’amateka zakuweho zagenaga ko ayo mafaranga atagomba kurenga ibihumbi ijana (100,000FRW).

Bamwe mu bakozi bashinzwe iby’imari muri zimwe mu nzego z’imirimo ya Leta bavuganye na Kigali Today ariko bagasaba ko amazina yabo atagaragazwa baravuga ko bashimishijwe no kuba amafaranga bifashishaga mu kwishyura ibikorwa bito biri mu mpamvu z’akazi ka Leta yongerewe.

Umwe muri bo, ukorera mu Karere ka Nyanza, yagize ati “Nishimye cyane nkimara gusoma iriya ngingo y’iteka rya Minisitiri yongera ingano y’amafaranga y’agasanduku k’imirimo yihutirwa mu nzego za Leta.”

Yakomeje avuga ko kongera ayo mafaranga bizatuma ibyo yakoreshwagamo na byo byiyongera kandi igihe cyose biba byihutirwa mu gukorwa.

Ati “Hari ibikorwa bimwe na bimwe birenga ubushobozi bw’amafaranga twari twemerewe kuba dufite mu gasanduku maze bigatuma umukozi ahora kuri Banki ajya kubikuza andi kuko amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda yari make.”

Iri teka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza yerekeye imari ryo ku wa 26/01/2016 ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika yu Rwanda tariki 03/02/2016 ari na wo munsi ryatangiye kubahirizwa.

Ryateguwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver, rimenyeshwa Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Guverinoma, Johnson Busingye, nk’uko bigaragara muri iyo gazeti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka