Akwirakwiza ibinyamakuru mu byaro ngo abaturage bamenye gahunda za Guverinoma
Uwambazamariya Emmanuel bakunze kwita Gitamburisho yiyemeje gukwirakwiza ibinyamakuru mu Rwanda hose abigeza mu byaro, abigurisha ku mafaranga make, kugira ngo abaturage bamenye gahunda za Guverinoma y’u Rwanda biboroheye bityo bagane iterambere.
Gitamburisho agura ku kiro ibinyamakuru bya ORINFOR biba byasagutse, maze akajya agurisha ikinyamakuru kimwe kimwe. Iyo abonye hari abaturage badafite amikoro kandi bakeneye ibinyamakuru abibahera Ubuntu.
Iyo wumvise uburyo uwo mugabo w’imyaka 57 acuruzamo ibinyamakuru, ushobora kumva ko nta nyungu akuramo. Nyamara we ahamya ko akuramo inyungu nyinshi kuko umuntu akora akazi katunguka ntiyagakomeza.
Ikiro cy’ibinyamakuru akigura muri ORINFOR ku mafaranga 150. Icyo kilo iyo agicuruje cyose akuramo amafaranga ari hagati ya 300 na 250 nk’uko Gitamburisho abisobanura.
Akazi ka Gitamburisho kanashimwa n’abayobozi bakuru bamufashije kubaka isomero, aho abantu bazajya bajya gusomera ibinyamakuru bitandukanye. Mu minsi ya vuba iryo somero rizatahwa kandi yanabonye imodoka yifashisha mu kujyana ibinyamakuru mu Rwanda hose aho bitabasha kugera mu byaro.
Akomeza avuga ko iyo abona abantu basoma ibinyamakuru bimushimisha kuko bituma bahindura imyumvire bityo bagaharanira iterambere ry’u Rwanda.
Kuri we ibinyamakuru ntibisaza
Ibinyamakuru byinshi Gitamburisho acuruza usanga biba bimaze igihe kirekire bisohotse, ku buryo hari ibyo usanga bimaze nk’amezi arenga abiri. Ibyo bituma bamwe bavuga ko amakuru arimo aba ashaje nyamara we abiha abaturage ngo kuko nta kinyamakuru gisaza.

Agira ati “ntabwo ibinyamakuru bijya bisaza, ibinyamakuru bihora ari bishya…kuko inkuru zibamo…niba bavuga bati kurwanya Diabete, kurwanya SIDA ni ibintu bihoraho…Ijambo rya Perezida wa Repubulika ntabwo risaza, rihora ari rishya”.
Akomeza avuga ko ikinyamakuru gisaza ku bagishakamo amatangazo atanga akazi naho ngo amakuru asanzwe ntabwo ajya asaza.
Gitamburisho n’ubwo atuye mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, avuka mu karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Yatuye mu Ntara y’Amajyaruguru mu gihe cy’intambara y’abacengezi ubwo yabahaga ibinyamakuru, bibabwira gahunda nziza za Leta y’u Rwanda.
Yatangiye uwo mwuga wo gukwirakwiza ibinyamakuru mu baturage guhera mu myaka ya 1990. Usibye kuba abikwirakwiza mu byaro byo mu Rwanda, ngo anashaka uburyo byambuka umupaka w’u Rwanda.
Iyo yerekeje mu Ntara y’Uburengerazuba, ashaka uburyo yohereza ibinyamakuru muri Kongo kugira ngo n’abariyo bamenye aho igihugu cy’u Rwanda kigeze. Abanyekongo abibahera ubuntu kugira ngo babyambukane iwabo kuko we atagera muri Kongo; nk’uko abihamya.
Ibinyamakuru bitatu abigurisha amafaranga 100
Gitamburisho avuga ko kuba ibinyamakuru bihenze aribyo bituma abaturage bo mu cyaro batabibona ku buryo bworoshye kugira ngo babisome. Yahisemo kubigurisha ku mafaranga make cyangwa se kubitangira ubuntu kugira ngo n’umuturage utishoboye abone ikinyamakuru cyo gusoma.
Agira ati “…iyo mbigabanyije igiciro, nk’Imvaho nyifatanya na Rwanda Focus na New Times, byaba ari ibinyamakuru bitatu bakampa amafaranga 100 wa wundi wayabuze nkakimuha”. Iyo amaze kubonamo inyungu ibisigaye abitangira ubuntu nk’uko abivuga.
Gitamburisho avuga ko uwo mwuga ariwo umutunze n’umugore we n’abana icyenda babyaranye. Uwo mwuga kandi niwo utuma abona amafaranga yo kugura lisansi yo gushyira mu modoka akoresha muri uwo mwuga.
Gitamburisho utuye mu karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru akunze gucuruza ibinyakamakuru birimo Imvaho Nshya, The New Times, Rwanda Focus na La Nouvelle Releve
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
kwihangira imirimo.com!!!
KITAMBURISHO MWANA W’I KANDAHALI Nyabikenke-KANYANZA....NISHIMIYE KO wakomeje wa mwuga wawe wo kugeza mu cyaro ibyanditswe.Komera Ndakwemeye,,,Najyaga nibaza aho warengeye...bakurebereho Kabisa...urabona ko kutiheba biba ari ibya hatari. Nizeye ko na ba bantu bakomakomakomeye bagushubije utwawe...burya wabarasanyeho nabo nibaguhereza..Komera Mwana w’iwacu.
Uyu si wa Gitamburisho wa keraaaa.... n’icyo gihe yabaga aberewe da! Ndabona ajyana n’impinduka!
uyu azi guhanga imirimo kabisa. KOMEREZAHO