Akigera muri MINALOC, Minisitiri Kaboneka yiyemeje kurangwa n’ubupfura no gukunda akazi
Minisitiri mushya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) Francis Kaboneka arizeza ko akazi gashya atangiye muri iyi minisiteri kazarangwa n’ubupfura no gukunda akazi, kugira ngo akomeze yubakire ku byo asanze byagezweho.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 31/7/2014, mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ye na Minisitiri James Musoni ucyuye igihe.
Yagize ati “Iki ni igihe cyo guhuriza hamwe ibyagezweho, kugira ngo twihutishe iterambere ry’abaturage. Niyemeje kurangwa n’ubunyangamugayo no gukunda akazi no gukorana na mwe mwese ku nyungu z’igihugu cyose.”

Yanashimiye Minisitiri Musoni akazi yakoze mu myaka itanu amaze ayobora MINALOC, avuga ko yaranzwe n’imiyoborere myiza.
Minisitiri Musoni yatangaje ko ashima Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye amushinga kuyobora iyi minisiteri. Yongeyeho ko kuba yarayishinze Minisitiri Kaboneka bigaragaza kureba kure kwe n’imiyoborere ye ireba kure.

James Musoni yashyizwe muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), naho Minisitiri Kaboneka yari asanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ikaze kuri minisitiri mushya kandi mwifurije kuzakora neza akazi gashya atangiye
nanjye mwifurije amahro n’imigisha kandi ndamuzi numugabo cyane twiteze byinshi birenze
uyu mugabo bahaye iyi minisiteri ni ukukozi pe azakora ibyiza birenzze tumwizeyeho umusaruro mwinshi.