Akarima k’igikoni ngo kahinduye ubuzima bwabo
Abaturage b’Akagari ka Buhoro Umurenge wa Ruhango, baravuga ko bafite ubuzima bwiza nyuma yo kwigishwa guhinga akarima k’igikoni.
Aba baturage babifashijwemo na Croix Rouge y’u Rwanda, wabigishije guhinga uturima tw’igikoni, ku buryo ubu bemeza ko imibereho yabo imaze guhinduka kubera kurya neza.

Mukakirangwa Epephanie, atuye muri aka kagari ka Buhoro, avuga ko mbere ubuzima bwabo bwari bubi kuko bataryaga neza, ariko kuri ubu nyuma yo kwigishwa na Croix Rouge, ngo abana babo ndetse n’abakuru, bamaze kugira imibereho myiza.
Kuko ubu basigaye barya imboga bahinze, ati “Ubundi iyo wabonaga udufaranga wajyaga ku isoko gushaka utwo tuboga, ariko ubu ntidusiba kuzirwa, kuko turaizihingira ziba ziri hafi y’urugo rwacu hano”.
Abarikumwe Christine, ni umujyanama w’ubuzima muri aka kagari, nawe ashimangira ko hamaze kuba impinduka nyinshi ku buzima bw’abaturage batuye aha.
Avuga ko mbere y’uko abaturage batangira kwigishwa guhinga uturima tw’igikoni, habarurwaga abana 30 barwaye bwaki bari mu ibara ry’umuhondo, ariko ubu ngo umwe wenyine niwe ubu nsigaranye atarakira

Pierre Claver Ndimbati, ashinzwe gahunda zitandukanye muri Croix Rouge y’u Rwanda, ari yo yagize uruhare mu kwigisha aba baturage gutegura indyo yuzuye, ashishikariza buri wese kumenya gutegura akarima k’igikoni kuko ari ingirakamaro ku buzima bw’abaturage.
Abaturage batuye muri aka kagari, bakaba bavuga ko nabo bitegura kujya kwigisha abandi baturage mu tugari baturanye, kumenya gutegura indyo yuzuye.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze kutwigisha. ariko ndashaka ama photo y’uturima tw’igikoni twubatse duteye .
akarima k’igikoni kakemuye byinshi bijyanye n’imirire mibi bityo gakomeze kazamure imibereho y’abanyarwanda muri rusange