Akarere ka Rwamagana kongereye miliyoni 400 mu kigega AgDF
Nyuma y’iminsi 20 Agaciro Development Fund itangijwe ku mugaragaro mu karere ka rwamagana tariki 28/08/2012, abatuye aka karere bongeye gukusanya izindi miliyoni 400 zo gushyigikira icyo kigega.
Ubwo icyo gikorwa cyatangiraga muri aka karere tariki 28/08/2012 Abanyarwamagana n’inshuti yabo Higiro Martin w’i Gasabo bari bakusanyije amafaranga miliyoni 74 n’ibihumbi 446.
Higiro Martin uvuga ko ari inshuti ya Rwamagana kuko ari uwo muri Gasabo ihana imbibi na Rwamagana yari yatanze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Icyo gihe abayobozi bavuze ko byari ugutangiza igikorwa no kugishishikariza abaturage ba Rwamagana ngo bacyitabire kandi bagisobanurire n’abandi baturage.
Mu minsi itarenze 20, abaturage ba Rwamagana bamaze gushyikiriza ubuyobozi bw’akarere umusanzu wa miliyoni 400 bakusanyije muri iyi minsi, ku buryo akarere kose kakusanyije amafaranga y’u Rwanda miliyoni 470, ibihumbi 609 n’amafaranga 465 azashyirwa mu kigega AgDF.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|