Akarere ka Rwamagana karamurikira abaturage ibikorerwa muri ako karere

Kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yatangaije ku mugaragaro imurikabikorwa ry’ibikorwa binyuranye by’iterambere n’imibereho myiza bikorerwa muri ako karere.

Uyu muhango witabiriwe n’imbaga y’abaturage bakabakaba igihumbi uragaragaramo imurika ry’ibikorwa byose bikorwa n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa banyuranye muri ako Karere.

Hagaragayemo koperative z’abaturage b’i Rwamagana, imiryango itegamiye kuri Leta, abanyamadini n’inzego zose zinyuranye zikora ibikorwa by’iterambere muri Rwamagana.

Iri murikabikorwa rizamara iminsi ibiri, riri kubera ku kibuga cyitwa icya Polisi mu mujyi rwagati wa Rwamagana, hakaba hamurikiwe ibikorwa abaturage benshi bavuze ko batari bazi, cyane cyane mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Hamuritswe amoko y'imbuto nshya zitanga umusaruro mwinshi.
Hamuritswe amoko y’imbuto nshya zitanga umusaruro mwinshi.

Iyi mihango yitabiriwe kandi n’abayobozi barimo umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza, abajyanama mu nama njyanama y’akarere ka Rwamagana, abakuriye inzego z’umutekano n’ibyiciro byose by’abaturage mu nzego z’ubuzima zisanzwe.

Iri murikabikorwa rishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye nibukomeze butubere inkingi y’iterambere”.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka