Akarere ka Rutsiro kariga uko kava mu myanya ya nyuma mu mihigo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko bwiteguye gukorana n’abafatanyabikorwa bako, kugira ngo kave mu myanya ya nyuma mu mihigo, kuko kaje ku mwanya wa 26 mu turere 27, mu mihigo ya 2021-2022, bugaragaza bimwe mu byatumye bajya kuri uwo mwanya.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Murekatete Triphose

Uwo mwanya ntiwashimishije abatuye aka Karere kugeza aho abaturage bamwe bavuze ko ubuyobozi bukwiye kubibazwa, kuko abaturage baba bakoze ibyo basabwe ahubwo abayobozi ntibababe hafi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, aganira n’abatuge yagaragaje bimwe byatumye badashobora kuza ku mwanya mwiza, asaba ko imihigo itakorwa n’ubuyobozi bw’Akarere gusa ahubwo buri wese ayigiramo uruhare.

Agira ati “Ibyatumye tuza inyuma mu mihigo harimo umwanda mu miryango, abana bata ishuri, abana bagwingiye, amakimbirane mu miryango, kutagira ubwiherero hamwe no kutagira ubwisungane mu kwivuza, kandi ibyo tubifite twagira umwanya mwiza.”

Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, Pauline Okumu, nk’umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere ka Rutsiro mu guteza imbere imibereho y’abaturage, yatangaje ko bagiye gufasha aka karere gutegura neza no gushyira mu bikorwa imihigo, bizatuma katongera kuza mu myanya ya nyuma.

Akarere ka Rutsiro kariga uko kuva mu myanya ya nyuma mu mihigo
Akarere ka Rutsiro kariga uko kuva mu myanya ya nyuma mu mihigo

Ibi bikazajyana no gukomeza gufasha abaturage kwita ku mibereho, kugira isuku ku mubiri naho batuye, kongera ubushobozi no kugira imirire myiza.

Meya Murekatete avuga ko kuva ku mwanya wa nyuma bishoboka, mu gihe abagore baba babigizemo uruhare kuko aribo ‘Umutima w’Ingo’.

Agira ati “Kuza ku mwanya w’inyuma ni ikintu kibi kandi abayobozi nibo baterwa amabuye ko batashoboye kubona umwanya mwiza, ariko buri wese agize uruhare dushobora kugira umwanya mwiza tubifashijwe n’abagore.”

Kigali Today yaganiriye na bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko bimwe mu bituma akarere kabo kaza inyuma mu mihigo gafatwa nk’utundi turere, aho kureberwa mu mwihariko wako.

Umwe ati “Hari ukuba bihutira kubaka ibikorwa remezo aho kubanza kubaka imibereho y’abantu, badafite ubushobozi. Dufite ikibazo cy’ishoramari bigatuma akarere kacu hari serivisi zitoroha kuboneka, akarere kacu ntigakwiye gushyirwa ku murongo umwe n’utundi kuko hari umwihariko w’imisozi, imihanda mikeya, abaturage benshi bagikennye. Ikindi tubona ni uko abayobozi bacu bagendera ku muvuduko w’abayobozi b’utundi turere, aho kureba umwihariko w’uturere twabo, babanze bakemure ibibazo bihiganje.”

Meya Murekatete aha umuturage Telephone
Meya Murekatete aha umuturage Telephone

Akarere ka Rutsiro gafite ikibazo cy’abana benshi bafite imirire mibi, kandi niko gafite amazi menshi y’ikiyaga cya Kivu avamo isambaza zigurishwa mu mijyi ya Karongi, Gisenyi na Kigali, nyamara zikoreshejwe zarwanya imirire mibi mu bana.

Rutsiro ni akarere gakize ku mbuto zicuruzwa ku muhanda Rubavu Karongi, ubworozi bw’inka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abaturage bakavuga ko babura ubumenyi bw’icyo bagombye kuyakoresha mu gushaka ubuzima bw’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Haracyari ikibazo cyo kutamenya icyerekezo igihugu kiganamo ku bayobozi.ku Muhanda wa kaburimbo ni gute abacuruzi bahanirwa gukora bakarenza saa tatu Mu gihe gahunda ya leta yemeje 24 hours?baraducanze pee!

Rutsiro yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Rutsiro iratangaje pe! ahantu bakubita n’abapolisi! Abayobozi nibamanuke bagere kunkengero z’ikiyaga cya Kivu, bareke kuguma kuri kaburimbo ngo Bari mukazi Kandi batazi ibibera mu misozi, abana bataye amashuri bigira kurobesha super nets🤣🤣🤣

Tom yanditse ku itariki ya: 14-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka