Akarere ka Rusizi kahize utundi mu bikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yasoje Urugerero rw’abarangije amashuri yisumbuye muri 2021 bitwa Intore z’Inkomezabigwi (Icyiciro cya 9/2022), kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, ikaba yanatanze Inka z’Ingororano ku turere dutandatu twarushije utundi mu bikorwa by’Urugerero, ku isonga hakaba haje Akarere ka Rusizi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango
Abayobozi batandukanye bitabiriye uwo muhango

Akarere kabaye aka mbere muri buri Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali, kahawe Ingororano y’Inka y’Indashyikirwa, akarushije utundi twose mu Gihugu ko kakaba kagororewe Inka y’Imanzi.

MINUBUMWE ivuga ko Akarere ka Rusizi ari ko kabaye aka mbere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ndetse no ku rwego rw’Igihugu mu bikorwa by’Urugerero, byakozwe n’Urubyiriko kuva ku itariki 14 Werurwe kugera ku ya 25 Gicurasi 2022.

Uturere twahawe Inka y’Indashyikirwa ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ni Rusizi i Burengerazuba (kabonye amanota 90.5%), Gakenke mu Majyaruguru (88.8%), Kamonyi mu Majyepfo (88.4%), Gatsibo mu Iburasirazuba (87.1%), ndetse na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali kabonye amanota 82.1%.

Uturere tw'indashyikirwa twahawe inka
Uturere tw’indashyikirwa twahawe inka

Isuzuma ryakozwe na MINUBUMWE ifatanyije n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), ndetse n’Ubuyobozi bw’Intara n’Uturere, ryitaye ku bikorwa by’Inkomezabigwi bijyanye no gukemura ibibazo byugarije imibereho myiza y’Abaturage.

Ibi bikorwa birimo ibyo gusukura Inzibutso za Jenoside, gutunganya ibikorwa remezo (imihanda, ibiraro, imiyoboro y’amazi, ibyanya by’imyidagaduro, guhanga imihanda mishya no gusana isanzweho), gukora uturima tw’igikoni no gukingira amatungo.

Habayeho no kunganira gahunda z’Uburezi, gutera ibiti birimo iby’imbuto, gutunganya ubusitani ku nyubako za Leta, gukangurira Abaturage kugira ubumenyi ku ikoranabuhanga ndetse no gutoza ubuhanzi butoza ishyaka ry’u Rwanda.

Minisitiri Dr Bizimana aha inkuyo umushumba
Minisitiri Dr Bizimana aha inkuyo umushumba

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko Urugerero muri ako Karere rwitabiriwe n’Intore 1068, ariko hakaba hasigaye 550 batagiye muri Kaminuza n’Amashuri Makuru, bakomeje gukurikirana ibikorwa.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko Urugerero ari umurage w’u Rwanda, rukaba rwaratangijwe n’Umwami Cyilima Rujugira mu mwaka wa 1675.

Dr Bizimana asubiramo amagambo Umutoza w’Ikirenga, Perezida Kagame, yavuze mu mwaka wa 2013 ku bijyanye n’Urugerero, aho arugereranya n’ifumbire mu murima.

Perezida Kagame ngo yagize ati "Urugerero ni ifumbire y’ubwenge, utarugiyemo aragwingira, abadukwepye (abasibye Urugerero) mubabwire ko bigwingije, urubyiruko iyo rudahawe iyo fumbire nta musaruro uvamo".

MINUBUMWE ivuga ko ku rwego rw’Igihugu Urugerero rw’uyu mwaka wa 2022 rwitabiriwe n’abasaga ibihumbi 27800, rukaba rwarinjije Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari ebyiri na miliyoni 246.

Iyo Minisiteri ishima ko Urugerero rw’uyu mwaka rwakozwemo byinshi birimo inzu 1,603 zubatswe, imihanda 364 yahanzwe n’iyatunganyijwe, amateme 131, hamwe n’abana 21,433 bagaruwe mu ishuri.

Umwe mu Ntore zishoje Urugerero, Theophile Kalisa avuga ko bagiye kurukomereza mu gukangurira abaturage kwikingiza COVID-19, kugarura abana mu ishuri, gukora umuganda n’ibindi bazasabwa.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko inzego ziwugize bakomeje gufatanya guhindura imibereho y’abaturage bashinzwe.

Inka z’Ingororano uturere twahawe zirimo kugabirwa abagize uruhare mu kurokora Abatutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka