Akarere ka Rulindo kashimwe ko ibyo kahize kabigezeho
Nyuma yo kwerekwa mu nyandiko ibyo akarere ka Rulindo kakoze mu rwego rwo kwesa imihigo y’umwaka 1012-2013, kuri uyu wa 17/07/2013 itsinda rigenzura imihigo ryagiye aho ibyakozwe biri maze bashima ko ibyo beretswe mu nyandiko byakozwe koko.
Uwari uyoboye itsinda rishinzwe iki gikorwa cy’igezura ari we Rugamba Egide, umuyobozi mukuru muri ministere y’ubutegetsi bw’igihugu , yavuze ko akurikije ibyo yabonye akagereranya n’ibyo yari yeretswe mu nyandiko, abona ko aka karere kashyize imbaraga nyinshi mu kubishyira mu bikorwa.

Abashinzwe igenzura bigabanijemo amatsinda basuye ibikorwa birimo amashanyarazi n’amazi byatanzwe mu baturage batari babifite mu miremge itandukanye. Hasuwe ibikorwa bigera kuri 20, ibikorwa abashinzwe gusuzuma imihigo baba bihitiyemo.
Nyuma yo gusura ibyo bikorwa, uwari uyoboye itsinda yagize ati “twasanze ibyagaragazwaga mu mpapuro hafi ya byose byaragezweho. Muri iki gikorwa tugenda tunabagira inama ku bintu baba bakwiye kongeramo, kuko ikigamijwe ni iterambere si amanota.”

Yongeyeho ko bigaragara ko ubuzima bw’abaturage mu karere bwahindutse, ngo kuko iyo abaturage babonye umuriro bawubyaza umusaruro bityo ubuzima bwabo bugahinduka. Akaba ari muri urwo rwego abashinzwe igenzura bavuze ko amashanyarazi ari mu byabashimishije mu byo basuye byose.
Ku ruhande rw’abagize itsinda rigenzura abashinzwe kugenzura imihigo, nabo ngo basanze iki gikorwa cyakozwe neza.

Vincent Munyeshyaka wari iriyoboye yavuze ko nawe yasanze akarere ka Rulindo gafite ibikorwa bifatika kandi byashimishije buri wese.
Ku bwe ngo arasanga baramutse basanze mu turere twose bafite ibikorwa byiza nk’ibyo yabonye muri Rulindo nta kabuza igihugu cyacu cyaba paradizo.
Abagize amatsinda yombi barangije igikorwa bifuriza akarere ka Rulindo kuzaba aka mbere.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Akarare ka RULINDO gakora neza .cyane cya maire justase kagwage hamwe na vice maire ariwe Emeliene IMANA injye ibafasha cyane pe!.