Akarere ka Rulindo karasabwa gukemura ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu

Nyuma yo kubona ko hari bamwe mu baturage b’akarere ka Rulindo bacitse ku icumu badafite inzu zo kubamo, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, arasaba ubuyobozi bw’ako karere gukemura icyo kibazo vuba.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru avuga ko abacitse ku icumu batarabona amazu yo kubamo kugeza ubu ari ibintu bigayitse, bityo abayobozi bakagombye gukora uko bashoboye bakababonera inzu zo kubamo.

Yagize ati “hagomba gushyirwamo imbaraga zidasanzwe kugira ngo nabo (abacitse ku icumu datarabona amazu) babone aho kuba. Ikindi ni uko hagomba gukurikiranwa uburyo izo nzu zubakwa kuko hari aho usanga inzu zubatswe nabi ntizimare iminsi”.

Umuyobozi w’intara yasabye aho byagaragaye ko hakirimo intege nke, ko hagomba kwitabwaho, kugira ngo nibura uyu mwaka abadafite aho kuba babe bahabonye.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne, avuga ko barimo gushyiramo imbaraga kugira ngo inzu z’abacitse ku icumu zangiritse zisanwe n’izigomba kubakwa bundi bushyashya zikubakwa vuba.

Yagize ati “Nk’akarere turimo turakoresha uko dushoboye ngo abacitse ku icumu bagifite ikibazo cy’aho kuba babone aho baba. Ubuyobozi bufatanije n’abaturage bose n’abafatanyabikorwa, iki kibazo bakigize icyabo kandi kirakemuka vuba.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu karere ka Rulindo,hari amazu make atararangizwa,kandi ko hasigaye igihe gito buri muturage wacitse ku icumu,akabona inzu nziza yo kubamo.

Muri iyi gahunda yo gusanira no kubakira abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo, kuri ubu aka karere kabigeraho kifashisha abagororwa bari mu gihano nsimburagifungo, abafatanyabikorwa n’izindi nzego.

Ikindi ngo ni uko n’abaturage bandi batacitse ku icumu, usanga barahagurukiye gukemura ikibazo cy’amacumbi y’abacitse ku icumu badafite aho bahengeka umusaya.

Muri iyi gahunda kandi ubu ikigega gishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside cyatanze amafranga agera kuri miliyoni 25,muri aka karere mu rwego rwo gusanira no kubakira abacitse ku icumu badafite aho baba.

Muri rusange mu karere ka Rulindo hubatswe amazu 917, muri yo akimeze neza ni 706 naho akeneye gusanwa ni 134. Asigaye agera kuri 77 akeneye akongera akubakwa neza.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka