Akarere ka Ruhango kakiriye Abanyarwanda 108 birukanwe muri Tanzaniya
Ku mugoroba wa tariki 08/01/2014, Abanyarwanda 108 birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya bari baracumbikiwe mu nkambi za Rukara na Kiyanzi, bakiriwe mu karere ka Ruhango aho bavuye ubwo bahungaga mu bihe bitandukanye.
Aba banyarwanda birukanywe muri Tanzania bakabanza gucumbikirwa ahandi, bishimiye cyane kuko bashoboye kugera aho bavuka, ngo bakaba biteguye gukora cyane kugirango nabo batere imbere.
Rwigema Faustin ni umusaza w’imyaka 80 avuka mu murenge wa Kinazi, avuga ko yahunze muri 1959 gusa ngo yatunguwe no kubona akarere avukamo kahindutse cyane.
Agira ati “nabanje kunyura muri Kigali ndatangara, njyeze mu karere mvukamo ndumirwa. Nukuri ndashimira Leta y’u Rwanda kuko twayitunguye ikatwakira ikatugaburira, ikatwambika, abana bacu bakaba biga.
Rwose natwe biradushimishije ubwo tugeze aho tuvuka. Yego nta muntu utaruha igihe akiri ku isi, ariko ntacyo ubwo tugiye kuruhira iwacu, gusa twiteguye gukora ngo duterembere, kandi tuzabigeraho kuko u Rwanda rufite umutekano usesuye”.

Ubwo yakiraga aba Banyarwanda, umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yababwiye ko ubu bagomba gutuza bagatekana kuko bageze iwabo, ababwira ko ubuyobozi bubari inyuma mu gukemura ibibazo byose kugirango nabo bashobore kujyana n’abandi mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Aba Banyarwanda biganjemo cyane urubyiruko, babanje gutuzwa mu kagari ka Kebero umurenge wa Ntongwe aho bazamara amezi atatu, nyuma bakazahavanwa bajyanwa mu mazu bazaba bubakiwe n’akarere.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango kandi yasabye abaturage basanzwe batuye aka karere, kubakira neza kuko nabo ari Abanyarwanda, akaba yabasabye kwirinda imvugo zivuga ngo dore b’Abatanzania, ahubwo ko bagomba kumva ko ari Abanyarwanda bahungiye Tanzania batahatse mu gihugu cyabo.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni muhumure Imana ibagejeje mu gihugu cy umugisha kandi izabashumbusha ibyo mwanyazwe n igihugu cy abaturanyi.
bahumure noneho bageze mu gihugu cyabo ntawuzongera kubirukana ubu baratuye kandi baje muguhugu gifite umutekano kitagira abarozi nkabo muri Tanzania.
ubwo bageze mu gihugu bavukamo nibatuze burya iwanyu haba ari iwanyu ntihahwanye n’imahanga aho bagutoteza uko bishakiye