Akarere ka Ruhango kagiye kubyaza umusaruro urubyiruko rwavuye Iwawa
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buratangaza ko bwiteguye gufasha urubyiruko rwo muri aka karere rurangije amasomo y’imyuga Iwawa.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ruhango, Mugeni Jolie Germaine, atangaza ko akarere gafite gahunda yo kwicarana n’uru rubyiruko bakaganira hanyuma bagategura imishinga hakurikijwe ibikenewe mu mirenge.
Mugeni yagize ati “turashaka kujya duhuza abari muri buri murenge kugira ngo tuganire ku gikenewe muri uwo murenge”.
Uru rubyiruko rurashishikarizwa kujya mu koperative y’urubyiruko asanzwe ari mu mirenge rukomokamo cyangwa se rugashyiraho andi makoperative yarwo.
Mugeni avuga ko kuba uru rubyiruko rwarize imyuga itandukanye ari akarusho kuko rushobora kubona icyo rukora ahantu aho ariho hose haba mu mujyi cyangwa mu cyaro. Yongeyeho ko rwakagombye kubyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi uri gushyirwa mu bice bitandukanye by’akarere ka Ruhango.
Bazajya kuzana abasubiye i Kigali
Mutunzi Antoine, umukozi w’akarere ka Ruhango ushinzwe amakoperative n’ishoramari, atangaza ko hasanzwe hari amakoperative y’urubyiruko yiteguye kwakira urubyiruko rwavuye Iwawa ariko hari bamwe muri uru rubyiruko rwavuye Iwawa bahisemo kujya gushakira imirimo i Kigali.
Mutunzi yagize ati “Twateganyaga kubashyira mu makoperative ya hano mu karere ka Ruhango ariko bamwe twumvise ko bagiye i Kigali. Turateganya kuzongera kubashakisha no kubagarura kugira ngo baze tubashyire muri izo koperative zabo zibashe kubateza imbere.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo Minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philibert, yasuraga uru rubyiruko Iwawa, yari yasabye abayobozi b’uturere kureba uko bashyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko ruba rurangije imyuga itandukanye mu kigo cy’Iwawa.
Ubu mu karere ka Ruhango honyine habarizwa urubyiruko rwarangije amasomo y’imyuga Iwawa rugera kuri 60.
Jacques Furaha
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|