Akarere ka Rubavu karagawa kutita ku bibazo by’imyubakire
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi, anenga uburyo mu karere ka Rubavu hari abaturage bubatse mu bibanza by’umusozi wa Rubavu kandi bitemewe, ndetse ngo n’inkeragutabara zagaragaje icyo kibazo ariko nticyakurikiranywa.
Mu nama y’umutekano yahuje Guverineri, ubuyobozi bw’akarere n’imirenge ndetse n’inzego z’umutekano, tariki 18/09/2012, hagaragaye abaturage babiri bubatse ahatemewe kubakwa ku musozi wa Rubavu kandi bubatse bahawe ibyemezo.
Guverineri avuga ko bikwiye gukurikiranwa hakarebwa niba hatarabayemo ruswa kugira ngo umuturage ahabwe uburenganzira bwo kubaka aho abandi bimuwe.
Kuva umusozi wa Rubavu wakwimurwaho abari bawutuyeho muri 2010, hafashwe ingamba zo kuwurinda hakorwa ibikorwa nyaburanga, ariko bamwe mu bari bawutuyeho baracyashaka kuhakorera ibikorwa by’ubuhinzi, abahasigaye bagashaka kuwototera bawubakaho bitemewe.
Mu mujyi wa Gisenyi mu kagari ka Gisa hagaragajwe ikibazo cy’ahabumbirwa amatafari hagati y’ingo z’abaturage kandi bitemewe. Guverineri akabaza uburyo ayo matafari yatsindiye isoko ryo kubakishwa mu mashuri yubakwa.

Inama y’umutekano yasanze bikwiye ko ikigo gishinzwe ibidukikije (REMA) cyashyiraho imbago ku musozi wa Rubavu zigaragaza ahakorerwa nahadakwiye gukorerwa mu rwego rwo kubungabunga uyu musozi.
Ikindi ni uburyo bwo kubungabunga aho umugezi wa Sebeya wirohera mu Kivu hatangiye kwangirika, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije na Serena Hotel bakabyitaho.
Muri iyi nama kandi hagarutswe ku bibazo by’amazi ava ku mazu agomba gufatwa kugira ngo hirindwe ibiza, cyane ko aka karere gafite igitaka cyoroshye amazi adafashwe bishobora gutera izindi ngorane.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kandi bwasabwe kugaragaza uko amabati yatanzwe na REAM na MIDIMAR yagenewe abaturage batujwe Kanembwe na Karukogo yakoreshejwe kuko ubu hakiri abaturage bagera ku 180 bagikeneye isakaro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabishimiye cyane ukuntu mugenda mutugezaho amakuru yo hirya no hino, ntanakimwe musiga inyuma. ariko muzagerageza mujye mutugezaho n’amakuru y’amatorero y’umuco nyarwanda (imbyino gakondo) murakoze
ndabishimiye cyane ukuntu mugenda mutugezaho amakuru yo hirya no hino, ntanakimwe musiga inyuma. ariko muzagerageza mujye mutugezaho n’amakuru y’amatorero y’umuco nyarwanda (imbyino gakondo) murakoze