Akarere ka Nyaruguru kabonye inyubako igezweho y’icyicaro cy’akarere
Nyuma y’imyaka itari mikeya akarere ka Nyaruguru gakorera mu nyubako ntoya yahoze ari iy’icyahoze ari komini Ndago, ubu akarere kamaze kwiyubakira inyubako igezweho mu rwego rwo gukorera mu bwisanzure n’ahantu heza.
Inzu y’umuturirwa ifite amazu atatu agerekeranye, ubu niyo biro by’akarere ka Nyaruguru, aho ifite ibyumba byinshi kandi byisanzuye umuyobozi w’aka karere Habitegeko Francois avuga ko bizafasha abakozi mu gukora neza akazi kabo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru avuga ko mbere y’uko bubaka iyo nzu, bakoreraga mu buryo butaboroheye kuko inyubako bakoreragamo yari ntoya, kuko ubundi yubatswe igenewe abakozi 10 gusa, ariko ikaba yarakorerwagamo n’abarenga 40.
Gushakira abakozi aho bakorera hisanzuye ngo ni inshingano z’ubuyobozi nkuko Habitegeko abivuga, ariko akaba anasaba abakozi kongera imbaraga mu kazi kabo, kuko imwe mu nzitizi bari bafite yo kutagira ibiro byisanzuye yamaze gukurwaho.

Uretse abakozi b’ako karere babonye aho gukorera, uyu muyobozi anavuga ko iyo nyubako izakorerwamo n’abandi bantu bigenga nk’abafatanyabikorwa b’aka karere, nabo bagorwaga no kubona amazu bakoreramo kuko aha Nyaruguru hari amazu makeya ashobora gukorerwamo n’abantu benshi.
Kuri ubu, bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Nyaruguru bamaze gufata ibyumba bazakoreramo muri iyo nyubako, kandi akarere kazakomeza kwakira n’abandi.

Iyi nyubako yanashyizwemo icyuma gifasha abashinzwe umutekano mu gusaka abinjira muri iyo nzu kubera gucunga umutekano w’abayikoreramo.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Alias kitoko,widusebereza Akarere,niba utiyumvamo abakayobora ibyo ni ibisanzwe nta muyobozi ukundwa na bose,niba ubishoboye uzamusimbure ukore nawe utundi dushya ni ubundi abantu baruzuzanya aliko wikabya ngo bagasibe mu mubare w’uturere,ndagusetse nawe ntakureba kure ufite,ibihe byiza
Uyumuyobozi koyanatangije akabari kagatsiko kiyise koerative y’abakozi akaba atabivuga? Kwatavuga uko abakozi batari mugatsiko bafashwe nabi bakirukanwa uko babonye ntibashyirwe mu tunama dutandukanye tuba mu karere!! Nonese abakozi batari mugatsiko n’abaturage bazunguka iki kuri ako kabari kushyizwe mu karere munyubako za Leta? Ba auditors ubanza bareba impapuro gusa turi gushakisha izindi nzego tugezaho ikibazo, byaba ngombwa akakarere kagakurwaho hagasigara29.
woooow, tureke imvugo rwose ibe ingiro uko mubatse ibiro by’agatangaza byakajyanye n’imihindukire y’iterambere ry’akarere ibyo wiyemeje mukabigeraho kandi kukigerro kiiza cyane, imibereho y’abaturage igahinduka bigaragara. dufite ubuyobozi bwiza , tureke ibyo byiza tubibyaze umusaruro rwose.