Akarere ka Nyanza kazahagararira Intara y’Amajyepfo mu marushanwa ya polisi
Akarere ka Nyanza kegukanye itike yo kuzahagarira Intara y’Amajyepfo ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’imivugo n’indirimbo yateguwe mu rwego rwo kwitegura isabukuru y’imyaka 14 polisi y’igihugu imaze ishinzwe.
Aya marushanwa yabaye tariki 23/05/2014 akabera mu karere ka Nyanza ahari icyicaro cy’Intara y’Amajyepfo yahuzaga uturere umunani tugize iyi Ntara aho buri karere karushanwaga mu mivugo n’indirimbo bigaragaza ibyo polisi y’igihugu imaze kugeraho kuva mu myaka 14 imaze ishinzwe.
Muri aya marushanwa akarere ka Nyanza niko kaje kwegukana itike yo kuzahagararira Intara y’Amajyepfo gatsinze utundi turere mu kugira ibihangano by’umwimerere mu mivugo n’indirimbo bizazamuka ku rwego rw’igihugu bikajya kurushanwa n’ibindi biturutse mu zindi Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Bizumuremyi Mugabe Marcel ukomoka mu karere ka Nyanza umuvugo we yise « Twimike icyiza ikibi kimuke » watsinze indi mivugo bari bahanganye bityo aba ahesheje ishema akarere ka Nyanza ryo kuzahagararirwa mu marushanwa azaba tariki 12/06/2014 ku rwego rw’igihugu.

Indirimbo « intore mu mihigo » y’itorero ryitwa Icyerekezo naryo ryo mu karere ka Nyanza niyo yahize izindi zose zo mu turere tw’Intara y’Amajyepfo mu kugira umwimerere n’ubutumwa bigendanye n’ibyo polisi y’igihugu yagezeho birimo kubumbatira umutekano w’abantu n’ibyabo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara Chief Supt Hubert Gashagaza yabwiye Kigali Today ko aya marushanwa yateguwe mu rwego rwo guha abaturage uburyo bwo kugaragaza uruhare polisi yagiye igira mu gukumira ibyaha bitaraba ndetse no kubigenza mu gihe byabaye hagamijwe guhakisha ababikoze, abo bafatanyije ndetse n’ibyitso byabo.
Yagize ati : « Buri gihangano cyagombaga kuba kitarengeje iminota itanu kandi humvikanamo ubutumwa by’ingenzi bugaragaza ibyagezeweho na polisi y’igihugu ».
Uyu muvugizi wa polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yakomeje avuga ko aya marushanwa kandi yakoreshejwe ari mu rwego rwo gusuzuma icyo amasezerano ya polisi y’igihugu yagiranye n’uturere yagezeho ashingiye ku guhanahana amakuru hagamijwe kugumira ibyaha bitaraba.

Mu gihe hitegurwa isabukuru y’imyaka 14 polisi y’igihugu imaze ishinzwe ikaba izizihizwa tariki 16/06/2014 akarere kazaba kabaye indashyikirwa ku kubahiriza amasezerano kagiranye na polisi y’igihugu kazahembwa kuri uwo munsi imodoka nshya nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba n’umugenzacyaha muri iyo Ntara Chief Supt Hubert Gashagaza yakomeje abivuga.
Abandi bantu bazahembwa ku buryo bushimishije ni abazaba batsinze amarushanwa y’imivugo n’indirimbo ku rwego rw’igihugu gusa ibihembo byabo uyu umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yirinze kubitangaza.
Abatsindiye iyi tike yo kuzakomeza aya marushanwa ku rwego rw’igihugu bose bakaba baturuka mu karere ka Nyanza bahagarariye Intara y’Amajyepfo bishimiye iyi ntera bagezeho bavuga ko bifitiye icyizere cyo kuzegukana ibihembo byose bateriguwe na polisi muri aya marushanwa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
mugire amahoro n’umutekano ngize nti songa itansonga gahore kwisonga polici yigihugu natwe turakurata ,ibyoyatugejejeho mumutekano ntibishyikirwa,ngashimira uyumwana marceli mubuhanzi bwe dore ko numukuru wakarere ka nyanza iteza imbere ubwobuhanzi ok muhorane umutekano.