Akarere ka Nyanza gafitanye igihango na polisi y’igihugu- Dr Harebamungu Mathias
Ubwo yifatanyaga n’akarere ka Nyanza muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye yatangaje ko ubuyobozi bw’ako karere bufitanye igihango na polisi y’igihugu.
Dr Harebamungu Mathias wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango wabereye kuri stade y’akarere ka Nyanza, tariki 21/09/2012, yatangarije imbaga y’abantu bari biganjemo urubyiruko rwo mu mashuli yisumbuye ko hagati ya polisi y’igihugu n’ubuyobozi bw’ako karere hari igihango kigamije kurwanya ibyaha birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yibukije urwo rubyiruko rw’abanyeshuli ko icyo gihango akarere ka Nyanza gafitanye na polisi y’igihugu bagomba nabo kugikomeraho bakaba ijisho ry’umuturanyi mu bikorwa byo kurandura ibiyobyabwenge n’ibindi byaha muri rusange.
Yagize ati: “Turashaka ko muba urubyiruko ruzira ibiyobyabwenge kuko nta kindi bibamarira usibye kubica mu bwenge mugasigara mwangiritse nta kindi mukimariye igihugu cyanyu cyababyaye”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye yahamagariye kandi urwo rubyiruko kujya kwigisha bagenzi babo bakiri mu biyobyabwenge kugira ngo nabo basobanukirwe ububi bwabyo.
Yagarutse ku mvugo zimwe na zimwe abakoresha ibiyobyabwenge bakoresha bashaka kuzimiza asaba ko baca ukubiri nazo maze bakitegura kuba abantu bazima bavamo abayobozi beza b’ u Rwanda ariko bataragizwe imbata n’ibiyobyabwenge.
Komiseri mukuru wungirije wa polisi y’igihugu, Butera Emmanuel, yasobanuye ko umunsi wo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari kimwe mu bimenyetso bikomeje gushimingira ubwo bufatanye bwashyizweho umukono n’impande zombi bugamije kurandura ibyaha bitandukanye.
Yabwiye urwo rubyiruko ko aribo bayobozi b’ejo hazaza ariko asobanura ko ibyo batabigeraho bacyugarijwe n’ibiyobyabwenge.
Ashingiye ku ngero zimwe na zimwe, Komiseri mukuru wungirije wa polisi y’igihugu, yavuze ko ibiyobyabwenge ari bimwe mu bituma abantu bakora ibyaha bitadukanye birimo gusambanya abagore n’abana ndetse no gukora ibindi bikorwa by’ubugome.

Umuntu wanyoye ibiyobyabwenge nta cyerekezo cy’ubuzima aba afite niyo mpamvu ntawakwifuriza u Rwanda kurangwa n’urubyiruko rumeze gutyo; nk’uko Emmanuel Butera komiseri wungirije wa polisi y’igihugu yabivuze.
Uturere tw’intara y’Amajyepfo twaje ku isonga mu mwaka wa 2011 mu kugira abantu benshi bakoresha ibiyobyabwenge; nk’uko byatangajwe na Rosemary Mbabazi, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko.
Yifashishije ubushakashatsi bwakozwe muri uwo mwaka na minisiteri y’urubyiruko ifatanyije n’ishuli rikuru ry’ubuzima (KHI) yavuze ko ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu rubyiruko ibitsina byombi, umuntu umwe kuri 15 aba akoresha ibiyobyabwenge ku buryo buhoraho naho umuntu umwe kuri 13 aribyo bingana na 7,46% mu Rwanda bamaze kuba imbata y’ibisindisha naho 4,88% bangana n’umunntu umwe kuri 20 akaba imbata y’itabi.

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ryonona ubuzima bw’abaturage ritarobanura urubyiruko, abakuze, abagabo cyangwa abagore niyo mpamvu nta muntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu rifite ubudahangarwa ku bijyanye n’ibiyobyabwenge ; nk’uko Rosemary Mbabazi yakomeje abisobanura.
Abanyeshuli bitabiriye iyo gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruiko bagera ku bihumbi 10; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|