Akarere ka Nyamasheke karishimira ibyo kagezeho kuri manda ya Kagame
Mu gihe bitegura uruzinduko rwa Perezida Kagame tariki 16/01/2013, abaturage b’akarere ka Nyamasheke barishimira ibyo bagezeho haba ku bishingiye ku masezerano yijeje aka karere cyangwa se ku bikomoka ku cyerekezo yahaye igihugu muri rusange.
Mu mirenge 15 igize akarere ka Nyamasheke bishimira ibyo bagezeho ku butegetsi bwa Perezida Kagame, ariko by’umwihariko ibiza ku isonga byiganjemo ibyo yabaga yabemereye ubwe.
1. Umurenge wa Bushekeri: Umuhanda wa kaburimbo, isoko rya kijyambere, umuriro w’amashanyarazi.
By’umwihariko, uyu murenge wishimira ko wabashije kubona kaburimbo iwunyuramo bikaba byarakemuye ikibazo cy’ingendo. Mu myaka myinshi yatambutse mbere y’uko uyu muhanda ukorwa (mbere ya 2012), ikibazo cy’ingendo cyari ingorabahizi.

Ni umurenge ufite ubutaka bigaragara ko bworoshye. Mu gihe cy’imvura, ngo umuhanda wabaga wabaye icyondo gikabije naho mu gihe cy’izuba ukaba ari umukungugu cyangwa se ivumbi bikabije.
2. Umurenge wa Kagano: Umuhanda wa kaburimbo, Amashuri (12YBE), Amashanyarazi n’umutekano.
Ku bijyanye n’umuhanda wa kaburimbo, ibyishimo by’uyu murenge wa Kagano bisa n’ibya Bushekeri. Ni imirenge ihana imbibi kandi mbere ikibazo cyari rusange. Uyu murenge kandi wishimira ko wabashije kubona umutekano usesuye ku butegetsi bwa Perezida Kagame.
3. Umurenge wa Kanjongo: Kaburimbo, Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) n’amabanki atandukanye.
Uyu murenge bigaragara ko ari uw’umujyi mu karere ka Nyamasheke wishimira ko umuhanda wa kaburimbo umaze kuwugeramo (ugikomeza gukorwa) watumye urushaho kuba nyabagendwa.
Muri uyu mwaka ushize ni bwo muri uyu murenge hafunguwe Kaminuza ya Kibogora. Kugeza ubu, uyu murenge urimo ababanki atandukanye nka Banki y’Abaturage, BK, Cogebanque, ndetse n’ibigo by’imari nk’UMWARIMU SACCO n’UMURENGE SACCO.
Ibi bisanganira ibindi bikorwa byari bihasanzwe nk’amashuri n’Ibitaro bya Kibogora bitanga serivise zishimirwa.
4. Umurenge wa Bushenge: Ibitaro bya Bushenge, Isoko rya Kijyambere n’Amashanyarazi.
Uyu murenge wishimira ko ku butegetsi bwa Perezida Kagame, habashije kubakwa Ibitaro bya Bushenge bizatanga serivise zo ku rwego rwo hejuru ndetse bikaba byaremejwe ko bizaba ari Ibitaro byo ku Rwego rw’Akarere (Regional Hospital) biri mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ibi bitaro by’icyitegererezo byubatswe nyuma y’uko ibyari bisanzwe byari byashenywe n’umutingito wahungabanyije Intara y’iburengerazuba mu mwaka wa 2008.
5. Umurenge wa Shangi: Kubaka amashuri abanza n’ayisumbuye yari yasenywe n’umutingito muri 2008, gutuza neza imiryango 1129 yabaga muri Nyakatsi, ikoranabuhanga (ICT) mu mashuri, by’umwihariko gahunda ya “One Laptop per Child”.
6. Umurenge wa Ruharambuga: Gusana umuhanda wa kaburimbo wari warangiritse, hubatswe Ikigo nderabuzima cya Kamonyi ndetse na’Amashuri y’uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE).
7. Umurenge wa Macuba: Umuriro w’amashanyarazi, iminara y’itumanaho ndetse n’umuhanda utsindagiye.
Muri uyu murenge wa Macuba, kuvuga umuriro w’amashanyarazi byasaga no guca umugani. Mu gihe cy’amezi abiri turimo kurangiza ni bwo abaturage bo muri uyu murenge batangiye kubona amashanyarazi nyirizina.
Ikindi bishimira ni uko nyuma y’igihe kinini bari mu bwigunge, ubu babonye iminara y’itumanaho, bakaba babasha guhamagaza amatelefoni yabo kandi n’ubakeneye akabavugisha. Mbere ntibyashobokaga.
8. Umurenge wa Mahembe: Babashije kubakirwa Ikigo Nderabuzima cya Mahembe, Gahunda ya VUP yatumye abaturage benshi bazamura urwego rw’imibereho yabo kandi bageze ku mutekano usesuye.
9. Umurenge wa Karambi: Babashije kubona Umushinga w’Ubuhinzi bw’Icyayi n’Uruganda rw’Icyayi rwa Gatare (Gatare Tea Project) watanze akazi ku baturage benshi kandi ukazakomeza guteza imbere abaturage b’uyu murenge.
Ikindi ni umunara w’itumanaho (MTN) washinzwe ku musozi wa Nguriro ukaba warashoboje abaturage b’uyu murenge guhererekanya amakuru n’ab’ahandi mu gihugu.
10. Umurenge wa Rangiro: Bagejejweho gahunda ya VUP, bubakirwa Ikigo Nderabuzima cya Rangiro, bavuye mu bwigunge bagezwaho iminara y’itumanaho (MTN na TIGO) iri ku musozi wa Kibavu.
11. Umurenge wa Cyato: Amashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE), gahunda ya VUP, umunara wa Radio na Televiziyo. Mbere, ntibabashaga kumva Radio cyangwa se ngo barebe Televiziyo.

12. Umurenge wa Kilimbi: Babashije kubona umuriro w’amashanyarazi, umuhanda utsindagiye ndetse bagezwaho gahunda ya VUP kandi babashije guhinga ku materasi y’indinganire. Uyu murenge wishimira ko wabashije kubungabunga umutekano usesuye.
13. Umurenge wa Gihombo: Babashije kubona Amashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE), umuriro w’amashanyarazi no kubakira imiryango yavuye muri Nyakatsi igera kuri 494.
14. Umurenge wa Karengera: Babashije kubona umuhanda (utsindagiye) Ntendezi-Mwezi-Ruguti wabavanye mu bwigunge, gutuza imiryango 1060 yavuye muri Nyakatsi kandi babashije kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) bwatumye ubuzima bw’abatuye uyu murenge bwitabwaho.
15. Umurenge wa Nyabitekeri: Babashije kubona umuhanda utsindagiye wa Gashirabwoba-Ntango, bubakirwa Ikigo Nderabuzima cya Mukoma gifite n’inzu y’Ababyeyi (Maternité) ndetse n’indi nzu y’ababyeyi yubatswe ku Kigo Nderabuzima cya Muyange. Hubatswe kandi Amashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 12 (12YBE).

Ku kijyanye n’umuhanda by’umwihariko, abaturage kimwe n’ubuyobozi bemeza ko uyu murenge utagendwaga; bisa n’aho wari uri mu bwigunge bukabije.
Iyo abenshi mu baturage bo muri uyu murenge bashakaga kugendererana cyangwa guhahirana n’abo mu yindi mirenge yo mu karere ka Nyamasheke bakoreshaga ubwato bakanyura mu kiyaga cya Kivu. Kugeza ubu bishimira ko babonye umuhanda w’igitaka utsindagiye ku buryo bashobora kugenda nta nkomyi kandi n’uwashaka kubasura akaba yahagera bitamugoye.
Akarere ka Nyamasheke kagizwe n’imirenge 15 twavuze haruguru ni akarere bigaragara ko kagizwe n’igice kinini cy’icyaro, ariko abaturage bako bishimira intambwe bagenda batera mu iterambere.
Aka karere na Rusizi byahoze biri muri Perefegitura ya Cyangugu ni uturere twakunze kurangwa n’ubwigunge ugereranyije n’ibindi bice by’u Rwanda mbere y’uko FPR-Inkotanyi ifashe ubutegetsi.
Iyo uganiriye n’abaturage b’aka karere, usanga ibyishimo batewe n’ubutegetsi bwa Perezida Kagame bishingiye ku byo yabagejejeho, bisumbye kure ibigaragara mu nyandiko.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|