Akarere ka Musanze kabonye umuyobozi wungirije mushya

Musabyimana Jean Claude amaze gutorerwa umwanya w’umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu matora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 27/06/2014.

Musabyimana afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire y’amazi akaba yarakoze imirimo itandukanye mu mishinga y’ubuhinzi no mu bigo bya Leta nka ISAE n’indi ishamikiye kuri Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).

Musabyimana Jean Claude yatorewe kuba umuyobozi wungirije w'akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, imari n'iterambere.
Musabyimana Jean Claude yatorewe kuba umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere.

Uyu mugabo si mushya mu karere ka Musanze kuko yari asanzwe ari Umujyanama muri Njyana y’akarere ukomoka mu Murenge wa Cyuve akaba yari akuriye Komisiyo y’Ubukungu.

Umwanya w’umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere, Musabyimana yawegukanye ku majwi 227 angana na 84.7% by’abatoye mu gihe uwo bari bahanganye ariwe Shyirakare Jean Damascene yabonye amajwi 40 n’imfabusa imwe bingana na 14.3% by’abatoye.

Musabyimana Jean Claude yari asanzwe ahagarariye umurenge wa Cyuve muri nyanama y'akarere.
Musabyimana Jean Claude yari asanzwe ahagarariye umurenge wa Cyuve muri nyanama y’akarere.

Mu bibazo uyu muyobozi mushya agomba guhangana nabyo ni ukuzamura imisoro n’amahoro dore ko muri iyi ngengo y’imari isa n’iyikubye kabiri kuko yavuye kuri miliyari 1.2 mu mwaka ushize, uyu mwaka igomba kugera hafi kuri miliyari 2.

Musabyimana Jean Claude watowe n’abajyanama bava mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze aje gusimbura Mugenzi Jerome weguye kuri uwo mwanya tariki 12/05/2014 ngo kubera gushaka gukomeza amashuri ye.

Leonard Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka