Akarere ka Gicumbi kagiranye amasezerano n’akarere ka Kabare ko muri Uganda

Abayobozi bahagarariye akarere ka Gicumbi n’akarere ka Kabare ko muri Uganda, tariki 11/02/2013, bashyize imikono ku masezerano ashingiye ku gufashanya mu bikorwa bimwe na bimwe bahuriyeho kuko utu turere duhana imbibi.

Aya masezerano ashingiye ku gufashanya mu bijyanye n’uburezi, umuco, ubukungu, imibereho myiza y’abaturage impande zombi zikaba zizajya zigirana inama zitandukanye barebera hamwe ibitagenda neza no kubikosora.

Aya masezerano aje ashimangira ubucuti bwari busanzwe hagati y’utu turere mu rwego rwo kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batuye utu turere dore ko Uganda n’u Rwanda bisanzwe ari ibihugu by’inshuti; nk’uko byatangajwe na Patrick Besigye Keirwa wari uyoboye itsinda ry’Abanya-Uganda.

Akarere ka Gicumbi kahaye impano akarere ka Kabare ikarita y'u Rwanda (Foto: E.Musanabera)
Akarere ka Gicumbi kahaye impano akarere ka Kabare ikarita y’u Rwanda (Foto: E.Musanabera)

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yatangaje ko ku bijyanye n’ubuzima biyemeje kujya bahana amakuru ku ndwara z’ibyorezo zambukiranya umupaka ndetse no gufatira hamwe ingamba zo kuzirwanya.

Biyemeje kandi kujya bahana abanyabyaha bahungira muri buri karere batakoreyemo ibyaha.

Mu biganiro mpaka byabo habaye kutumvikana ku nzoga ya Kanyanga aho mu Rwanda ifatwa nk’ikiyobyabwenge naho muri Uganda bakayifata nk’igicuruzwa cyinjiza amafaranga menshi.

Akarere ka Kabare gatanga impano ku karere ka Gicumbi. (Foto: E.Musanabera)
Akarere ka Kabare gatanga impano ku karere ka Gicumbi. (Foto: E.Musanabera)

Baje kwemeranya ko bagiye gukomeza gushyira hamwe mu kurwanya abinjira mu bihugu badafite ibyangombwa by’inzira no gufasha kurwanya iyinjizwa rya kanyanga mu karere ka Gicumbi.

Mu bukungu biyemeje gufashanya mu byerekeranye n’ubucuruzi n’ubuhinzi hanakorwa ingendo shuri mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu, Kagenzi Stanislas.

Abitabiriye uwo muhango bafashe ifoto y'urwibutso. (Foto: E. Musanabera)
Abitabiriye uwo muhango bafashe ifoto y’urwibutso. (Foto: E. Musanabera)

Ku ruhande rwa Uganda ni Patrickn Besigye Keirwa, District Chair Person, na Mtaho Frank uhagarariye ubuyobozi bw’akarere ka Kabare (Chief Administrative Kabare District).

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwo mugabo yitwa Patrick Besigye Keihwa si KEIRWA.Aho amasezerano yabereye ni mu karere ka Gicumbi iriya group photo iragaragaza inyubako za Hotel Urumuri iba mu mujyi wa Gicumbi. Gusa Minisitiri w’intebe nkuko aherutse i Huye agacyaha abayobozi n’abatuye Huye ku kuba ntacyo bakora ngo umujyi wa Huye utere imbere azaza na Gicumbi kuko yo wagira ngo iba inyuma y’igihugu nta terambere na busa.

Mico yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

GICUMBI SE YASIGAYE INYUMA MUMAJYAMBERE BARAYISURA NGO BIGENDEBITE!BABONYE AHO BANYURA SE KO IMIHADA YAHO YABAYE NKIGISORO AROKO GICUMBI ABAYOBOZI BAHO BAYIMARIYE IKI

kikuyu yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

byabereye he se?ni mu rwanda cg ni muri uganda?soyez precis

peter rukundo yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka