Akarere ka Burera kamaze kuba igicumbi cy’ubuhinzi bw’ingano

Abatuye Akarere ka Burera bavuga ko ingano ari igihingwa bashyira ku mwanya wa mbere mu bibazamurira iterambere, aho ureba hirya no hino ku misozi igize ako karere, ukabona ubutaka hafi ya bwose buhinzego icyo gihingwa basarura byibura toni 3,3 kuri hegitari imwe.

Butaro iri mu mirenge iza ku isonga mu buhinzi bw’ingano mu karere ka Burera, aho icyo gihingwa ugisanga mu tugari twose tugize uwo murenge, ariko akagari ka Nyamicucu na Gatsibo tukaza imbere mu kugira ubuso bunini buhingwaho izo ngano.

Muri uyu mwaka mu murenge wa Butaro hateganyijwe guhinga ingano ku buso bwa Hegitari 1000, aho iki gihembwe cy’ihinga 2023 A, bahinzwe ku buso bwa hegitari 360, mu gihembwe cy’ihinga 2023 B, bakaba biteguye guhinga ingano ku buso bwa hegitari 650 nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro Kayitsinga Fautsin yabibwiye Kigali Today.

Abaturage muri ako gace, bavuga ko igihingwa kiza imbere ari ingano, kubera ko zera neza kandi umusaruro wabo ukabona n’isoko ku mafaranga bifuza, aho ikiro cy’ingano kigeze ku 1000FRW.

Nikwigize Mectilde ati “Ino nta gihingwa cyarusha ingano mu kuzamura iterambere ry’umuhinzi, arahinga kuri are imwe ugasarura ibiro 50 ku kiro cy’imbuto uba wahinze, hari uburyo twihuza turi 20 tugahinga kuri hegitari, urumva ko hari ubwo dusarura toni eshanu wakuba n’amafaranga 1000 ku kiro, urumva ko muri sezo imwe tutabura miliyoni eshanu”.

Uwo mubyeyi avuga ko, ahandi bakura inyungu mu guhinga ingano, ngo nuko zera vuba kurusha ibindi bihingwa birimo ibigori, aho zerera amezi ane bigatuma bagira sezo nyinshi.

Avuga kandi ko ubwo buhinzi butabavuna, cyane ko ngo kubona imbuto n’ifumbire biborohera kurenza uko bigenda ku bindi bihingwa, avuga ko ubuhinzi bw’ingano bumufasha mu mibereho ye yo kurihira abana amashuri, umuryango we ukaba ubayeho neza.

Mugenzi we witwa Uzabumuhire Drocelle, nawe avuga ko uwahinze ingano adashobora kubireka, kuko ngo iyo ikirere cyagenze neza zitanga umusaruro, kandi zikabona igiciro cyiza ku isoko.

Nubwo abo baturage bavuga ko ubuhinzi bw’ingano bubatunze, ntabwo bishimiye umusaruro babonye mu gihembwe cy’ihinga gishize, aho ngo imvura yaguye ari nyinshi yangiza ibihingwa byabo.

Uzabumuhire ati “Iki gihembwe cy’ihinga dusoje gitandukanye kure n’ibindi bihe twagize, twaguye mu gihombo gikomeje nyuma y’uko imvura iguye ari nyinshi yangiza bikomeye imyaka yacu, aho twezaga ibiro 500 twagiye tuhasaruro ibiro 200, iki gihembwe kitubereye nk’imfabusa”.

Nikwigize ati “Mu bihe twagize warahingaga ariko ntiwaburaga ibiro 50 kuri Are imwe, ariko muri iki gihe imvura yaradutobeye ku buryo umusaruro wamanutse ku kigero cyo hasi cyane, iyi sezo ingano zararumbye pe ntabwo byari bisanzwe ko imvura yangiza imyaka kuri iki kigero, ingano ntacyo nazishinja kuko hari aho zadukuye ariko iyi sezo yaraturumbiye”.

Abo baturage bavuga ko n’ubwo barumbije mu mezi ashize bitewe n’imvura, ngo ntibashobora kureka ubwo buhinzi, dore ko ngo ubuso bari barahinzeho ingano bwa hegitari 360, ngo bagiye kubukuba kabiri bakazihinga ku buso bwa hegitari 650.

Gitifu w’Umurenge wa Butaro Kayitsinga Faustin, avuga ko mu karere ka Burera by’umwihariko mu murenge wa Butaro, ngo ingano ziza ku isonga mu gihingwa cyatoranyirijwe guhinga muri ako gace, avuga ko ingano zibona isoko mu buryo bworoshye kandi ku giciro abaturage bishimiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka