Aho Fred Gisa Rwigema avuka basabwe guharanira kugera ikirenge mu cye

Mu kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 20, abaturage bo mu mudugudu wa Kiyanzi, akagari ka Kidahwe, ho mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bifatanyije n’abayobozi batandukanye babasabye kugera ikirenge mu cy’intwari y’Imanzi Fred Gisa Rwigema uhavuka; ibyo ngo bakaba bazabigeraho babanje kwimika isano ibahuje ariyo y’Ubunyarwanda.

Asobanura insanganyamatsiko y’uyu munsi igira “Ndi Umunyarwanda, inkingi y’ubutwari”, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba, avuga ko kugira ngo gahunda ya “Ndi umunyarwanda” icengere mu Banyarwanda, buri wese akwiye kurenga amacakubiri yaba ashingiye ku moko, ku turere, ku madini n’irindi vangura iryo ari ryo ryose.

Ngo guhuza umunsi w’intwari no gutangiza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’umudugudu, ni uko byombi ari indangagaciro zuzuzanya, kuko nta wagera ku butwari atabanje kuba Umunyarwanda wujuje indangaciro bisaba; arizo kwihesha agaciro, gukunda igihugu, kugira uruhare muri gahunda za Leta no gufasha mu iterambere.

Abatuye umudugudu wa Kiyanzi baje kwizihiza umunsi wo kwibuka intwari ihavuka ari benshi.
Abatuye umudugudu wa Kiyanzi baje kwizihiza umunsi wo kwibuka intwari ihavuka ari benshi.

Uyu muyobozi aributsa abatuye umudugudu wa Kiyanzi guharanira kuzatera ikirenge mu cya Fred Gisa Rwigema, barangwa no gukunda igihugu, baharanira kugihesha ishema nk’uko n’izindi ntwari zibukwa uyu munsi zabigenje.

Avuga ibigwi by’Intwari Fred Gisa Rwigema, Majoro Peter Muhizi, ukuriye Ingabo mu karere ka Kamonyi, yatangaje ko Fred yahoraga atekereza igihugu n’abagituye, akaba ariyo mpamvu yatangije urugamba rwo kubohoza igihugu kuko Abanyarwanda bari bategekeshejwe igitugu.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, asanga abaturage b’aho Fred akomoka bakagombye kumufatiraho urugero bakarenga imbibi z’amoko maze bagaharanira kwimika isano ibahuje y’Ubunyarwanda, ubundi bose bagashyira imbere inzira yo kubaka iterambere rirambye; nk’uko ari icyerecyezo cya Leta y’Ubumwe.

Abayobozi batandukanye baje kwifatanya n'Abanyakiyanzi kwibuka intwari Fred Rwigema ihavuka.
Abayobozi batandukanye baje kwifatanya n’Abanyakiyanzi kwibuka intwari Fred Rwigema ihavuka.

Abaturanye n’umuryango w’Intwari Fred Gisa Rwigema, bavuga ko mbere y’uko ubutegetsi bwariho bwirukana umubyeyi we Kimonyo, bari babanye neza. Imvururu zo kubirukana ngo zaturutse ku buyobozi bukuru, ngo bamwe mu baturanyi bakaba barasigaranye abana ba bo n’inka za bo; Kimonyo akagaruka kubatwara nyuma.

Bakomeza bavuga ko n’aho abo mu muryango we bagarukiye mu Rwanda, basaranganyije isambu ya bo n’abari barayitujwemo. Kuri ubu amasambu y’abo mu muryango wa Fred bakaba bayatira abaturage ngo bayahinge nta vangura na rimwe bashingiyeho.

Aba baturage ngo basanga nta kibazo kiri mu mibanire y’Abanyarwanda, bikaba byoroshye ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izashyirwa mu bikorwa. Umwe muri bo aragira ati “keretse hagize umuntu w’umuyobozi ubivanga, naho ubundi abaturage twibaniye neza”.

Ahari hatuye umuryango wa Fred Rwigema mbere y'uko uhungira muri Uganda mu 1959.
Ahari hatuye umuryango wa Fred Rwigema mbere y’uko uhungira muri Uganda mu 1959.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 5 )

nibyiza cyane kwigisha abaturage gahunda ya ndumunyarwanda hose

chou yanditse ku itariki ya: 3-02-2014  →  Musubize

ariko bagakwiye guheshwa ishema no kuba mu gace kabo haravutse intwari kandi bazagerageze kubunga bunga umurage Late Fred Rwigema yabasigiye

sung yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

uwoni inwari

rukundo yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

uretse naho bari batuye , uyu muco ucengere mu Rwanda hose maze uyu muco w’ubutwari twese uturange

gisanura yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

ni byiza gutura ahantu uzi ko havukiye intwari nibyo birakwiye ko twubaka ubunyarwanda maze natwe tukumva ko kwitangira igihugu ariyo nzira yonyine yazatugeza ku iterambere rirambye.

papa yanditse ku itariki ya: 2-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka