Ahari ubushake n’ubufatanye iterambere rirashoboka – Prof. Shyaka Anastase
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, aravuga ko ahari ubushake ndetse n’ubufatanye iterambere rishoboka, ndetse rikaba ryageza igihugu n’abagituye ku kwigira nyakuri.
Ibi byavuzwe kuri uyu wa gatatu tariki 18/12/2013 ubwo hasozwaga ibiganiro by’iminsi ibiri kuri gahunda yo kwigira, byari biri kubera mu karere ka Musanze intara y’Amajyaruguru, bigahuza abayobozi b’ibanze muri iyo ntara, abikorera ndetse n’abayobozi bafite aho bahurira n’ iterambere ry’igihugu.

Prof. Shyaka Anastase yavuze ko mu Rwanda dufite ubushobozi bwo kwigira, ndetse n’ingamba zafashwe zikaba zigaragaza ko nta kabuza uru rugendo tugomba kuzarusoza. Yagize ati: “Ahari ubushake n’ubufatanye itarambere rirashoboka kandi nta wundi rireba; riri mu biganza byacu… kwihesha agaciro niko kwigira nyako.”
Yavuze kandi ko n’ubwo u Rwanda rukiri kwiyubaka, rwanze umuco wo gusindagizwa n’amahanga, akaba ariyo mpamvu hahora hashakwa ingamba zatuma haboneka ibisubizo ku bibazo by’abaturage.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko mu ntara y’Amajyaruguru hakwiye kongerwa imirimo ibyara inyungu kandi itanga akazi, itari gusa ishingiye ku buhinzi.
Yanasabye kandi urubyiruko kugana ikigo BDF kuri ubu gikorana n’imirenge SACCO, kugira ngo ibitekerezo n’imishinga byiza bifitemo bibashe guterwa inkunga, ndetse binabyarire inyungu bo ubwabo, imiryango n’igihugu muri rusange.

Imwe mu myanzuro yafatiwe muri ibi biganiro harimo kuzamura imikoranire na za SACCO, maze mu turere twose tugize intara y’Amajyaruguru ikigo kikazava kuri 27% kikagera kuri 50% mu gihe cy’umwaka umwe.
Hemejwe kandi ko RDB igomba gusaranganya ishoramari mu turere twose tw’igihugu kugirango iterambere rizamukire rimwe kandi ryihute cyane mu gihugu hose ndetse n’iyindi.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
icyakora mu rwanda bazatubeshyere ikindi ariko bayobzi basonbanutse turabafite. ibi bigo by’ishoramari byegerejwe abaturarage ni ryo zingiro ry’ubukungu mu Rwanda. ubwo rero hahagurukiwe abayobozi, mwitege umuvuko ugiye kuva mu nama nk’izi kandi uaganisha aheza
u rwanda rumaze kubaka inkingi zagakwiye gufasha abanyarwanda kwiteza imbere ahubwo abanyarwanda bagakwiye guheraho biteza imbere...igisigaye nugufasha abanyarwanda n’urubyiruko gufata ayo mahirwe nta ducike
aha na anjye ndemeranya na prof shayaka, kuko burya ikintu wisettinze mumutwe nicyo kikujyamo , icyo wanangiye niyo abandi bagira bate ntacyo wagikoraho, so ugushaka nugushobora kandi tuzabifashwamo nubuyobozi bwiza burangajwe imbere na kizegenza Mzee smart and sharp minded president. tuzabigeraho .