Agiye gutangiza umuryango ushinzwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Kubwimana Nicolas uri mu kigero cy’imyaka 25, agiye gufungura umuryango nyarwanda ushinzwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside witwa “Humura Rwanda”.
Uyu musore avuga ko intego ye nyamukuru ari ukubona u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside. Abazajya baba bagize ishyirahamwe ryo kurwanya Jenoside mu bigo by’amashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza bazajya banakora ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’igihugu.
Igitekerezo cyo gushinga umuryango ugamije guhashya ingengabitekerezo ya Jenoside yakigize ubwo mu mwaka wa 2006 habonekaga ingengabitekerezo ya Jenoside mu bigo by’amashuri yisumbuye bitandukanye, ndetse bikagaragara ko yarimo yiyongera.

Kubwimana asaba abantu bakuru kwemera amateka uko ari, akabasigira isomo ryatuma barwanya bivuye inyuma Jenoside ndetse n’aho yava hose. Asaba kandi abakiri bato guhanga amaso iterambere, bagasiga inyuma amacakubiri atagize icyo amararira umuntu.
Kuwa gatatu tariki 17/10/2012, Kubwimana yagejeje ikifuzo cyo gushinga amakarabu ashinzwe kurwanya Jenoside mu ishuri INES Ruhengeri na ISAE Busogo,yose yo mukarere ka Musanze.
Biteganyijwe umuryango Humura Rwanda uzafungurwa ku mugaragaro tariki 26/10/2012, imihango ikabera mu karere ka Huye, intara y’Amajyepfo. Uyu musore amaze gusinyana amasezerano n’ibigo bibiri mu ntara y’Amajyepfo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nicolas, komereza aho...Imigambi yawe ni mizima tukuri inyuma!
gushinga amakarabu bivuga iki?
Biteye agahinda iyo abitwa ko bize ari mwe mwica ururimi gakondo!
Courage Nicolas, igitekerezo ni cyiza kdi turagushyigikiye!