Agatotsi kaje hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza kahanaguwe

U Bwongereza bwateye intambwe bukemura ikibazo cya politiki bwari bwagiranye n’u Rwanda, buniyemeza kurufasha mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’ibanze.

Mu minsi ishize nibwo iki gihugu cyataye muri yombi umukuru w’urwego rw’iperereza Lt. Gen Karenzi Karake, ubwo yari muri iki gihugu mu ruzinduko rw’akazi. Iki kibazo cyatumye impande zombi zitamerana neza bigira ingaruka ku mubano w’ibihugu byombi.

Ministiri w'imari n'igenamigambi ahererekanya amasezerano na Ministiri Shapps w'u Bwongereza.
Ministiri w’imari n’igenamigambi ahererekanya amasezerano na Ministiri Shapps w’u Bwongereza.

Nibwo bwari ubwa mbere umuyobozi muri leta y’u Bwongereza yari aje mu Rwanda kuva icyo kibazo cyarangira.

Ministiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere mpuzamahanga na Afurika Grant Shapps, waje mu Rwanda muri iki cyumweru yareruye avuga ko ibihugu byombi bitari bibanye neza ariko yemeza ko ibyo ntacyo byahungabanyije ku mubano w’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa gatanu tariki 11 Nzeri 2015, Minisitiri Shapps yasinyanye amasezerano ya miliyari 34 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda. Yahise avuga ko yaje mu Rwanda aje kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ba Ministiri bombi bashubije ibibazo by'abanyamakuru bitabiriye isinywa ry'amasezerano.
Ba Ministiri bombi bashubije ibibazo by’abanyamakuru bitabiriye isinywa ry’amasezerano.

Yavuze ko yaje kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’u Rwanda, mu rwego rwo gutsura umubano wari umaze igihe urimo agatotsi, nyuma y’ihagarikwa rya gahunda y’ikinyarwanda ya radio BBC, n’ifatwa ry’Umuyobozi mukuru mu ngabo z’Igihugu.

Gusa Ministiri Shapps yirinze kuvuga ko u Bwongereza buzasaba imbabazi kubera ifungwa rya Gen Karenzi Karake, avuga ko cyari ikibazo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wose.

Naho ku kijyanye no kongera gufungura gahunda za BBC mu kinyarwanda, yavuze ko ibiganiro bireba impande zose bikomeje.

Ministiri w’imari n’igenamigambi Amb. Claver Gatete yavuze ko ayo mafaranga azatangwa mu myaka ine, akazafasha mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje.

Yagize ati “Gutanga aya mafaranga birashimangira umubano mwiza dufitanye. Inkunga ije gufasha muri guhunda u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, aho uburezi kuri bose bushyirwa mu by’ibanze byitabwaho.”

U Bwongereza butera inkunga u Rwanda mu guteza imbere uburezi, gahunda zo gufasha abaturage batishoboye, kurengera ibidukikije, ubuhinzi ndetse n’imicungire y’ubutaka.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

haaa welcome muduteze imbere rwose za VILLA na za landcruiser V8 zongeye zaje di izindi zari zimaze gusaza.....Iguess

faby yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

dukomeze dutsure umubano duhahirane twirinde icyadutandukanya ahubwo twimakaze icyaduhuza

Nzirorera yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka