Agasozi ka Mugandamure mu isura nshya y’iterambere
Mu gace ka Mugandamure mu Karere ka Nyanza hari isura nshya mu bijyanye n’iterambere ry’imiturire ritigeze ribaho mu yindi myaka.
Agace ka Mugandamure gatuwe na benshi mu bayoboke b’idini rya Islam, ni kamwe mu bice by’Akarere ka Nyanza byari bifite inyubako zishaje kandi z’utujagari ariko umwaka wa 2016 utangiye hari isura nshya y’iterambere mu by’imiturire n’ibindi bikorwa remezo bitigeze bibaho muri ako gace.
Mugandamure itangiye gusirimuka mu bikorwa remezo n’imyubakire igezweho ku nkunga y’umunyemari witwa Saadi Zaidi ukomoka mu gihugu cya Arabia Saudite mu mujyi w’i Madina wagejejweho umushinga w’iterambere, akiyemeza kuhazamura ibikorwa bihateza imbere.
Uyu munyemari ukorana bya hafi na hafi n’uwitwa Kabiriti Asumani, Imamu w’Akarere ka Nyanza mu idini rya Islam, arimo kubakisha i Mugandamure umusigiti uzaba ari w’icyitegererezo mu Rwanda.
Hirya y’uwo musigati hazubakwa n’ihahiro ry’ibicuruzwa rizaba ari iryo ku rwego rwo hejuru nk’uko Kabiriti Asumani abivuga.
Ku ruhande rw’imyubakire y’abaturage batuye mu gace ka Mugandamure, naho isura nshya iragaragara mu nyubako zigezweho zirimo kuhazamurwa z’ibisenge by’amabati.
Kabiriti akomeza avuga ko mu gace ka Mugandamure hazavugururwa inzu 200 zigahabwa ibisenge bigezweho ndetse n’izindi 100 nshya zikubakwa mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Nyanza.
Yagize ati “Imyubakire y’izi nzu zigezweho yaturutse mu mpano bagenzi bacu b’abayisilamu bakura buri mwaka mu mutungo wabo bakawugenera abakene ndetse hakubakwamo n’ibindi bikorwa remezo by’aho batuye ku buntu.”
Binyuze muri ayo mpafaranga y’impano, Kabiriti avuga ko biyemeje umuhigo wo kuvugurura agasozi ka Mugandamure kagasigara ari indatwa mu iterambere.
Ati “Nk’ubu tumaze gushyira i Mugandamure ikigo cy’imari cya “Atlantis” gifasha abaturage baho n’inkengero mu kwiteza imbere.”
Bamwe mu baturage bagezweho n’iterambere i Mugandamure bavuga ko ibyo bafite babikesha ko igihugu cy’u Rwanda gitekanye.
Mu gace ka Mugandamure, ubu harabarurwa ingo 400 zibumbiyemo abayoboke ba Islam basaga ibihumbi 2.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ni byiza,turabyishimie
Allah akomeze ababe hafi abatize ubuzima nibindi bizanza Insh.Allah
Gusa Imana ikomeze ibafashe ibahe ubunzima kuko nibitaribyo tuzabibona Insh,Allah.Bashunga Hussein