Agasozi FARDC yigaruriye kahagurukije impuguke mu by’imipaka
Komisiyo ihuriweho n’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ishinzwe gushaka no gusubizaho imbago zihuza ibihugu byombi, ku wa mbere tariki ya 27 Mata 2015, yagiye ku gasozi ka Hehu aho bivugwa ko ingabo za RDC (FARDC) zakambitse ku butaka bw’u Rwanda.
Iyi Komisiyo yagiye kureba aho imbago zashyizweho mu gihe cy’abakoloni mu mwaka w’1911 ziri bityo hamenyekane by’ukuri nyir’ubwo butaka hagati y’u Rwanda na RDC.
Abaturage b’u Rwanda bemeza ko ubu butaka ari ubwabo ndetse ko bababajwe n’uko kuva mu mpera z’umwaka wa 2013 batarongera kubuhinga kandi ari ubutaka bwera, ngo n’abatinyutse kujya kuhahinga ingabo za RDC zisarura iyo myaka.

Umunyamakuru wa Kigali Today uri kuri aka gasozi ka Hehu avuga ko hamaze kuboneka imbago muri metero 10 uturutse aho ingabo za RDC zari zarakambitse usubira muri RDC.
Abasirikare ba RDC basabwe kwimuka na ho abaturage basabwa kurindira imbago zigabanya u Rwanda na RDC zigashyirwaho bakabona guhinga imirima yabo.
Ingabo za FARDC zashinze amahema ku gasozi ka Hehu mu butaka abaturage b’u Rwanda bavuga ko ari ubwabo, ndetse baranacukuyemo imyobo (indaki).

Iyi nkuru turacyayikurikirana.

Sebuharara Syldio
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo komisiyo yigane ubushishozi kuko abakoroni batwaye hanini ntabwo nagato dusigaranye baza bakagatwara uko bishakiye
iyo komisiyo yigane ubushishozi kuko abakoroni batwaye hanini ntabwo nagato dusigaranye baza bakagatwara uko bishakiye
nibaduhe amahoro turashaka kwiyubakira igihugu. izo ntambara bashaka nibakomeza tuzatibaha kandi bazicuza.
Rdc ko ari nini birenze ibikenewe barunva ubutaka bungana n ’ ikibuga cya basketball aribwo buzabamara ibibazo bafite? Ndabagaye
Rdc ko ari nini birenze ibikenewe barunva ubutaka bungana n ’ ikibuga cya basketball aribwo buzabamara ibibazo bafite? Ndabagaye