“Afurika ikeneye imbaraga kugira ngo ihangane n’abifuza kuyikoresha ibyo bashaka” - Kagame

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 02/02/2012, muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru baganira ku bibazo bitandukanye birebana n’ubuzima bw’igihugu ndetse no hanze yacyo.

Ubwo yasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru ku bijyanye n’uburyo ibihugu bikize bifatira Afurika uko bishatse, Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikeneye kwiyubaka no kugira imbaraga zihagije kugira ngo ibashe guhangana n’ibyo bihugu bishaka kuyikoresha uko bishaka. Yemeje ko ibyo bishoboka kuko ari ikibazo abayozi bo muri Afurika bakwiye kwicara bagashakira umuti bo ubwabo.

Perezida Kagame yagize ati “Afurika ntizakomeza kuba aho iri uyu munsi, niyo mpamvu dukeneye kubona inzira ituganisha aho twifuza kujya. Afurika dukwiye gukora cyane, kandi tukamenya gukora neza ibyo tugomba gukora, bityo tukabasha kwivana aho turi no kwiteza imbere tugaca ukubiri n’ibibazo by’urudaca.”

Perezida Kagame yagize n’icyo avuga ku bijyanye n’ifungwa ry’abasirikare bakuru bamaze iminsi bafungiwe mu ngo zabo kuva tariki 17/01/2012, maze avuga ko ifungwa ry’abo basirikare rijyanye no kuba bafite ibyo bakurikiranyweho bijyanye no kunyuranya n’amategeko abagenga.

Yakomeje avuga ko ibihuha uwabajije ikibazo yakomojeho bijyanye no kuba ngo barashatse gukora Coup d’Etat nta shingiro bifite kuko nta na coup d’Etat ishobora kubaho mu Rwanda.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru bo mu Rwanda n'abo mu mahanga.
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo mu mahanga.

Perezida Kagame yanatanze ibisobanuro ku kibazo yari abajijwe kijyanye na raporo yashyizwe ahagaragara ku ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana.

Aha umunyamakuru yari amubajije niba hari ikirego bateganya gutanga nyuma y’aho hasohokeye raporo ivuguruza iya Jean Louis Bruguiere yashinjaga FPR guhanura iyo ndege. Nyakubahwa Perezida wa Repuburika yasubije ko rimwe na rimwe hari ibintu umuntu aba abona bihenze cyane ugasanga ibyiza ari ukubyihorera.

Yabisobanuye muri aya magambo “Ibibazo bateje u Rwanda birarenze ku buryo nta kintu na kimwe umuntu yabona cyabyishyura yaba amafaranga cyangwa se ikindi icyo ari cyo cyose. Mu buzima nta cyajya mu mwanya w’ubuzima, agaciro n’icyubahiro by’igihugu n’amateka y’abagituye. Iriya raporo ya mbere yaharabitse amateka y’abanyagihugu ku buryo kubwira umuntu ngo abikemure byagorana bityo umuntu agahitamo kubishyira ku ruhande, akabirenga. ”

Nyakubahwa Paul Kagame yakomeje avuga ko intego y’uyu mwaka ari ugukora cyane kurusha ibihe byashize. Bakaba bazibanda cyane ku byatanga amahoro arambye, umutekano no kwihaza mu biribwa.

Guteza imbere ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga nabyo bizashyirwamo imbaraga kuko nk’uko yabivuze abaturage bakeneye amafaranga ngo babashe kwikenura mu bintu bitandukanye. Ikindi batazirengagiza ni ugukora ubucuruzi imbere mu gihugu cyangwa se no mu gace u Rwanda ruherereyemo.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka