Afunzwe akurikiranyweho kwiyitirira umukozi wa Rwanda Revenue Authority

Umusore witwa Revelien Kabera afungiye kuri Polisi ishami rishinzwe kurwanya magendu akurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira umukozi w’iri shami agaca abacuruzi amande, ababwira ko nibatayamuha azabatanga bagafungwa.

Kalisa niryo zina uyu Kabera yakoreshaga mu kwaka amafaranga abacuruzi batishyuye imisoro, nk’uko umuyobozi w’ishami rya Polisi rushinzwe kurwanya magendu (RPD), Chief Supt. Emmanuel Kalinda, yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 2/6/2014.

Kabera usanzwe ukora akazi k'ubukomisiyoneri ahakana ibyaha byose aregwa.
Kabera usanzwe ukora akazi k’ubukomisiyoneri ahakana ibyaha byose aregwa.

Yagize ati “Twari tumaze ibyumweru nka bibiri tumushakisha twaramubuze kuko amakuru twari twayahawe n’abantu ndetse harimo n’abacuruzi aho yagiye yiyita uwitwa Kalisa. Dufite Sergent witwa Kalisa ukorera hano, agakomeza yiyita ko ari Kalisa kugira ngo atere abo bacuruzi ubwoba abone uko abambura amafaranga.”

ICP Kalinda yatangaje Kabera wigeze no kuba mu batanga amakuru ya magendu ariko nyuma akaza kuvanwamo, yabwiraga abacuruzi batubahirije ibijyanye n’imisoro n’amahoro ko azabatanga bagafungwa, aho kugeza ubu yari amaze kubaka amafaranga agera ku bihumbi 400.

Chief Supt. Kalinda ukuriye ishami ryo kurwanya magendu muri Polisi y'igihugu, atangaza ko uyu musore asanzwe azwi muri ibi bikorwa ndetse akaba anashinjwa na bamwe mu bacuruzi yahemukiye.
Chief Supt. Kalinda ukuriye ishami ryo kurwanya magendu muri Polisi y’igihugu, atangaza ko uyu musore asanzwe azwi muri ibi bikorwa ndetse akaba anashinjwa na bamwe mu bacuruzi yahemukiye.

Gusa uyu Kabera we yabihakanye avuga ko arengana kuko igihe yamaze atanga amakuru byatumye amenyekana akazi akora, bityo akaba nta kuntu yari kongera gutunguka aba imbere y’aba bacuruzi abaka amafaranga.

Ati “Ibyo bandega ntabyo nzi. Nigeze kujya mbaha amakuru kuva uru rwego rukitwa Anti Smuggling kugeza rubaye RPD. Ariko sinigeze niyita umukozi wabo kuko njye sinagaragaraga kuko nta n’ibyangombwa byabo ngira kandi mu mujyi abantu bose baranzi ntibyakunda.”

N’ubwo avuga ibi, umuyobozi w’uru rwego agaragaza inshuro zigera kuri eshatu Kabera yagiye afungwa azira kwaka ruswa kandi nawe akabyiyemerera ariko akavuga ko yarenganaga.

Chief Supt. Kalinda asaba abacuruzi kuba maso bakirinda buri wese uza abaka amakuru ku bucuruzi cyangwa yiyita umukozi w’uru rwego cyangwa uwa RRA. Icyaha cyo kwiyitirira imirimo ya leta gihanishwa igifungo kiva ku mwaka umwe kugera kuri itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu numuteka mutwe namwe murahishira isuraye ngo tu
tayibona tutamubonyese ngotumwirinde cg harinibindi
yabayarakoze mwabibwirwaniki ubwo nubujiji bubariho.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka