Abunzi bafite uruhare rukomeye mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka

Dr. Emmanuel Nkurunziza, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’u Rwanda cy’umutungo kamere, avuga ko urwego rw’abunzi rufite uruhare rukomeye mu gikorwa cyo kwandikisha ubutaka kuko arirwo rwifashishwa cyane mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Dr Nkurunziza avuga ko kwandika ubutaka mu Rwanda hose byarangiye ariko hari aho usanga abantu bahuriye ku isambu imwe bahuriye no ku cyangombwa kimwe cy’ubwo butaka maze bakagirana amakimbirane, buri wese ashaka igice cy’iyo sambu cyangwa umwe agashaka kuyiharira, akemeza ko amakimbirane nk’ayo akemurwa n’abunzi.

Dr Nkurunziza avuga ko abunzi bifashishwa mu gikorwa cyo kwandika ubutaka.
Dr Nkurunziza avuga ko abunzi bifashishwa mu gikorwa cyo kwandika ubutaka.

Agira ati “Ayo makimbirane akenshi dufashwamo n’abunzi kugira ngo babunge kuko byose ntabwo byajya mu nkiko. Niyo mpamvu hagiyeho amahugurwa ku itegeko ry’umuryango, ku itegeko ry’ubutaka kugira ngo (abunzi) badufashe gukemura biriya bibazo biza mu izungura n’ibindi biba mu miryango”.

Urwego rw’abunzi rumaze imyaka 10 rugiyeho. Muri iyo myaka yose abunzi bakemuye ibibazo bitandukanye by’abaturage mbere y’uko bijyanwa mu nkiko.
Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda ivuga ko ibibazo by’abaturage bishyikirizwa abunzi 82% yabyo bikemuka, ibisigaye bikajyanwa mu nkiko.

Abunzi bagira uruhare mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.
Abunzi bagira uruhare mu gukemura amakimbirane ashingiye ku butaka.

Dr Nkurunziza avuga ko n’ubwo hari Abanyarwanda bafashe ibyangobwa by’ubutaka bwabo hari n’abandi batagira umuhate wo kubifata bakabirekera mu buyobozi ku biro by’umurenge cyangwa by’akagari, kuko baba bafite impungenge ko babijyanye iwabo byakwangirika.

Ngo hari n’abandi baturage ariko bavuga ko bakeneye icyangombwa cy’ubutaka bwabo ariko ko batabona amafaranga y’u Rwanda igihumbi basabwa nyuma yo kubarurirwa ubutaka, gusa ku baturage bari mu byiciro by’ubudehe by’abakene bahabwa ibyangombwa by’ubutaka badatanze ayo mafaranga.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka