Abubaka Rukarara ya II barasaba hafi miliyoni 3 z’amayero ngo bakomeze imirimo
Abadage bubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara ya 2 ruherereye mu karere ka Nyamagabe bahagaritse imirimo kuva tariki 01/01/2013, bakaba asaba Leta ko yabaha andi mafaranga arenga ku yo bari bumvikanye ngo kuko basanze bahomba.
Nk’uko tubikesha umuyobozi wungirije wa EWSA ushinzwe ingufu, Uwamahoro Yussuf, ngo rwiyemezamirimo asaba ko bamuha miliyoni 2 n’ibihumbi 900 by’amayero (hafi miliyari ebyiri n’igice z’amanyarwanda) yiyongera kuri miliyoni zirindwi n’ibihumbi 800 by’amayero (miliyari zirenga 6 n’igice y’amanyarwanda) bari bumvikanye, ngo kuko hari imirimo yasanze ari gukora nyamara itari iteganijwe.
Huns Weckmueller, ukuriye imirimo kuri uru rugomero yadutangarije ko ubwo bacukuraga ahantu ho gushyira ibihombo bahuye n’amabuye ndetse n’ibitaka byinshi birenze ibyo bari barateganyije, ibi bikaba aribyo byabakururiye igihombo.

Ngo bari barateganije gucukura amabuye angana na meterokube ibihumbi 18, ariko kugeza aho imirimo igeze ngo bamaze gucukura amabuye angana na meterokube ibihumbi 34 ndetse bakaba bashobora kuzageza kuri meterokube ibihumbi 60.
Bateganyaga kandi gucukura ibitaka bingana na meterokube ibihumbi 84, ariko ubu ngo bamaze gucukura ibingana na meterokube ibihumbi 240.
Umuyobozi wungirije wa EWSA ushinzwe ingufu avuga ko bemera ko hakozwe imirimo irenze iyo bari barateganije ariko ngo ntihwanye n’agaciro k’amafaranga basaba, ndetse ngo mu masezerano bagiranye n’uyu rwiyemezamirimo yavugaga neza ko ariya mafaranga bagombaga kumwishyura atagombaga guhinduka uko byagenda kose.

Yongeraho ko mu nyungu za Leta ari uko bakumvikana agakomeza imirimo kuko ngo binaniranye bagashaka undi amafaranga ashobora kwiyongera kuko habanza kurebwa imirimo yari isigaye ndetse nawe kuzana ibikoresho bye bikaba byamuhenda, gusa ngo byanze nicyo cyemezo cyafatwa.
Ubwo minisitiri w’intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasuraga uru rugomero tariki 11/01/2013, yasabye ko inzego zose zirebwa n’iki kibazo arizo minisiteri y’ibikorwa remezo, EWSA ndetse na Minisiteri y’imari n’igenamigambi zahamagara uyu rwiyemezamirimo maze hakarebwa niba koko yarahombye, bakumvikana uko imirimo yakomeza cyane ko imirimo yari igeze hejuru ya 80%.
Minisitiri w’intebe yasabye ko ukwezi kwa mbere kwarangira imishyikirano yararangiye hagati ya sosiyete Kochendoerfer&F.E.E yubakaga uru rugomero na Leta, baramuka bumvikanye ko ikomeza gukora imirimo ikaba yarangiye mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe.

Ubwo minisitiri w’intebe yahasuraga mu mwaka ushize bari bamwemereye ko imirimo yagombaga kurangira mu kwezi kwa 11/2012.
Muri rusange ngo uru rugomero ruri mu murenge wa Uwinkingi nirwo rwihutaga ugereranije n’izindi ndetse inzego zitandukanye zikaba zinashima imirimo yari imaze gukorwa. Ni rwuzura ruzatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na megawate 2 (2MW).
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|