Aborozi barifuza ko habaho ibyangombwa biranga amatungo

Mu rwego rwo kwirinda ubujura bw’amatungo, bamwe mu borozi bo mu karere ka Nyaruguru barifuza ko amatungo yahabwa ibiyaranga.

Aba borozi bavuga ko buri tungo rihawe icyangombwa kiriranga ngo byatuma nta mujura uryiba, kuko ngo umuturage wese ushoreye itungo yajya asabwa icyangombwa kiriranga yakibura iryo tungo rigafatirwa.

Habitegeko avuga ko igisubizo kuri ubu bujura ari ugukaza amarondo
Habitegeko avuga ko igisubizo kuri ubu bujura ari ugukaza amarondo

Aba borozi bavuga ko ibi basaba kubera ko bugarijwe n’abajura babiba amatungo cyane cyane inka.

Nshimiyimana Appolinaire wo mu murenge wa Nyagisozi avuga ko mu gace atuyemo hari ubujura bukabije bw’amatungo, kuburyo ngo nta muntu utunze inka ukirara munzu ahubwo ngo barara hanze barariye amatungo yabo.

Nshimiyimana avuga ko hagiyeho ibiranga itungo nta muntu waryiba
Nshimiyimana avuga ko hagiyeho ibiranga itungo nta muntu waryiba

Agira ati:”Abajura batumereye nabi bariba amatungo cyane. Nta muntu ukirara munzu turara hanze turaririye amatungo yacu”.

Nshimiyimana kandi anavuga ko n’ubwo gahunda ya leta isaba abturage kutararana n’amatungo kugirango birinde indwara ziterwa n’umwanda ngo hari bamwe mu baturage bahitamo kurarana n’amatungo yabo mu nzu bararamo kugirango ataza kwibwa.Gusa ibi ngo bikorwa cyane ku matungo magufi.

Aba baturage kandi bavuga ko amarondo bayarara, gusa bakavuga ko abajura biba aria bantu baba bazi neza aho abaraye irondo banyuze, kuburyo ngo bajya kwiba aho bavuye.

Kuri ibi kandi bongeraho ko binashoboka ko bamwe mu barara amarondo banafatanya n’abo bajura mu kwiba bagenzi babo, babarangira aho irondo riherereye, ndetse n’aho ryavuye kugira ngo bage kuhiba.

Abajura biba amatungo ngo bibasira inka cyane
Abajura biba amatungo ngo bibasira inka cyane

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko hashyizweho ingamba zo gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo, ariko agasaba abturage gufata iya mbere mu kwicungira uwo mutekano.

Naho ku bijyanye n’ibyangombwa biranga amatungo, Habitegeko avuga ko icyo atari cyo gisubizo ku bujura bwayo, kuko ngo n’ubusanzwe hariho amaherena aranga cyane cyane inka, ariko bikaba bitabuza abajura kuziba.

Kuri we ngo asanga abaturage bakwiye gukomeza gukora amarondo neza, hanyuma kandi bagakurikiza amabwiriza yo gushorera amatungo yashyizweho, agena ko umuturage agomba gushorera inka afite icyangombwa yahawe n’ubuyobozi bw’umudugudu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ugomba kuba uli muto cyane niba utibuka igihe inka zagiraga amabarate, n’icyasha kw’itako. Bakoreshaga icyuma gishyushye nk’uruhindu. Ubu hashobora kuba haboneka ubundi buryo bworoshye. Nka twa tuntu bashyira ku myenda ngo itibwa mu maduka akomeye. Utundi nkatwo watwambika inka yarenga umutaru aho itagombaga kuba, kagahamagara mobile ya nyili inka, unva ko ikoranabuhanga ryabuze isoko !

Daily Dose yanditse ku itariki ya: 14-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka