Aborozi b’inkware baritakana “Eden Business Center” kubateza igihombo

Aborozi b’inkware babukomoye ku kigo Eden Business Center, baravuga ko bagize igihombo batewe n’uko ikigo cyahagaritse kubagurira amagi no kubashumbusha inkware zipfuye.

Abasaga 142 bitabiriye korora inkware nyuma yo guhugurwa n’ikigo Eden Business Center gikorera mu Kagari ka Ruyenzi, mu Murenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi; bizezwa n’umuyobozi wacyo Dr. Rekeraho Emmanuel, ko mu myaka ibiri amagi zizatera ikigo kizajya kiyagura kuri 300frw rimwe.

Basabwe korora inkware bizezwa isoko no gushumbushwa none baguye mu gihombo.
Basabwe korora inkware bizezwa isoko no gushumbushwa none baguye mu gihombo.

Uyu mugabo kandi ngo yabemereye ko muri icyo gihe cy’imyaka ibiri, uzajya agira ikibazo cyo gupfusha inkware, azajya ashumbushwa izindi. Inkware imwe yatangiye gutera igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birindwi, ariko ubu yari igeze ku bihumbi 10.

Cyakoze bamwe mu borozi bavuga ko ikigo kitubahirije ayo masezerano kuko hashize amezi atatu cyarahagaritse kubagurira amagi ndetse n’ abagize ikibazo cyo gupfusha inkware kikaba kitarabashumbushije.

Tariki 7 Mutarama 2016, bamwe mu borozi bazindukiye ku kigo gusobanuza impamvu batakigurirwa amagi kuko nta handi bafite bayagurisha. Nshimiyemungu Joseph, waturutse mu Murenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, avuga ko amaze amezi 6 ahaguze inkware 96, yazigeza mu rugo 40 zigapfa.

Bamwe mu borozi b'inkware bazindukiye kuri Eden gusaba ko yubahiriza ibyo yabasezeranyije.
Bamwe mu borozi b’inkware bazindukiye kuri Eden gusaba ko yubahiriza ibyo yabasezeranyije.

Ngo nubwo izo zapfuye bazimuguraniyemo inkoko, ariko amagi yatewe n’inkware ikigo cyanze kuyagura. Ati “Nagize igihombo cy’amafaranga agera mu bihumbi 380 kuko mu magi nazanye aha yose nta na rimwe ryigeze ryakirwa”.

Dr. Rekeraho avuga ko ikigo cyahagaritse umushinga wo kugura amagi kubera ko cyayashyiraga mu cyuma kiyaturaga, akaba amahuri. Yaketse ko inkware z’amasake zapfuye aborozi bakabihisha. Bikaba byarateye igihombo ku kigo.

Aragira ati “Isosiyeti yagize igihombo kuko yakiraga amafaranga y’abantu bakeneye inkware, ariko kuko amagi bazanaga yabaye amahuri twabuze izo tubaha tubasubiza amafaranga”.

Ngo uretse guturagwa, amagi y’inkware ikigo ngo kiyakoremo imiti. Ariko na yo Dr. Rekeraho avuga ko ikorwa mu magi abanguriye.

Aborozi bari baremerewe gusubizwa amafaranga cyangwa gushumbushwa inkoko.
Aborozi bari baremerewe gusubizwa amafaranga cyangwa gushumbushwa inkoko.

Ibyo na byo byabereye amayobera aborozi kuko ngo mu nama baherukaga kugirana n’uyu muyobozi yari yabijeje ko hari imashini yatumije zizajya zikora imiti mu magi, ahubwo ngo bibwiraga ko amagi bagemura azaba make, nk’uko bivugwa na Nsanzabaganwa Jerome, wo mu murenge wa Mwiri, mu karere ka Kayonza.

Ubuyobozi bwa Eden Business Center bwemera igihombo bwateje aborozi, bubasaba guhitamo mu myanzuro itatu ishoboka: kugarura inkware bahawe bagashumbushwa inkoko, kuzigarura bagasubizwa amafaranga bahawe cyangwa se kororera hamwe ikigo kikajya kizikurikirana.

Nubwo hari bamwe mu borozi badafitiye icyizere Dr. Rekeraho cyo gushyira mu bikorwa imyanzuro yabemereye kuko amasezerano bagiranye yo kubagurira amagi no kubashumbusha ku nkware zapfuye, Umwali Paulini, umunyamatekeko akaba n’Umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Kamonyi, avuga ko kuba Dr. Rekeraho abyemera akanabinyuza mu itangazamakuru ari kimwe mu bimenyetso by’ayo masezerano.

Umwali akomeza avuga ko abatanyuzwe n’iyo myanzuro bafite uburenganzira bwo kumukurikirana mu nkiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Ibi ariko ni ikinyoma cy’uyu mugabo kikiyongeraho kutiga neza umushinga kw’abaguze izo nkware. Mu by’ukuri inkware nta soko zifite mu Rwanda, yewe no mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda na Kenya badutanze kuzorora zirabahombera. Uretse ko uyu mugabo aba yabeshye aba bantu kugirango yigurishirize, ubundi we iri soko yari kurikura he? Inkware itangira gutera itaragira n’amezi 3 kandi irarira iminsi 17 ubwo se niba ufite inkware 100 ayo magi wayagurisha he? Iyo bashora mu nkoko bari kuba barungutse. Abantu ntimukumve ibyo uyu mugabo ababwira byose ngo mubifate nk’ukuri, ni umucuruzi nk’abandi bose aba yikorera advertisement.

THE FARMER yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

ndabashimiye kubamuduha umwanyangodutange ibitekerezobyacu.ndahumuriza abantubahombye nibihanganeburiya D.Rekeraho bazamwegere nimfura kdi ninyangamugayo azagikemura.kdi bajyebazirikanako nandimatungo uyaguzentuyitehoyapfa.kubyerekeye amagi impamvu abamahuri nukoharigihemurizimwezapfuyebyashobokako arisake.murumvarero nawe yaguyemuri high loss nangenize muri Eden BusinessCenter ishami rya Ruyenzi nturukamumurengewa nyamiyaga kamonyi.mukomezekugira umwakamushyamuhire wa2016

francois yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Dukomeje kubashimira umwanya mwatanze wo gutanga ibitekerezo,uyu mugabo yatanze inkware agaragaza inyungu kuburyo yabisobanuraga kuri radio ukumva uranyuzwe kandi kubamukurikiye ubu turakataje kuva mubukene ndabona azagerageza kwikura mubibazo kuko abahombye batabyihanganira kuko nibenshi bashobora kumusubiza ku isuka nange nari hafi kuzifata

Habyarimana wellars yanditse ku itariki ya: 10-01-2016  →  Musubize

Mwihangane. imibereho yinkware isa niyinkoko zitera: imiti, isuku yikiraro, amazi meza nimirire myiza! Kubindi bisobanuro ndetse nibiryo byazo cg byinkoko byiza bidahenze mwatubaza kuri [email protected] na 0784077766

Vet JP yanditse ku itariki ya: 9-01-2016  →  Musubize

Turihanganisha abaturage ariko bizakemuka nubwo bizatwara umwanya; ubundi inkware zitabwaho nkinkoko, zikagurirwa imiti nkiyinkoko, ibiryo bifite isuku. Kubindi bisobanuro biruseho cg ibiryo byazo bidahenze mwatubaza kuri [email protected] cg 0784077766

Vet JP yanditse ku itariki ya: 9-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka