Abo muri FDLR ngo batahutse kubera ko uwo bitaga umwanzi yahindutse umukunzi

Kaporari Hakizayezu Reonald watahutse tariki 15/04/2013 avuye muri FDLR avuga ko icyamuteye gutaha aruko uwo yahunze yafataga nk’umwanzi (aha yavugaga ingabo z’u Rwanda zari zimaze kubatsinda ku rugamba) asigaye amubonamo umukunzi kubera ko iyo batahutse bakirwa neza.

Kubwe ngo yari azi ko FDLR izafata igihugu akabona gutahuka nkuko abayobozi babo bahora babibabwira buri munsi, gusa ngo yaje kugenzura asanga ibyo babwibwa ari ibinyoma ari nayo mpamvu ahitamo gufata ingamba zo gutahuka kuko ngo asanga u Rwanda rwakira abatahutse bose neza.

Undi musirikare witwa kaporari Iyamuremye watahukanye na Hakizayezu atangaza ko kudatahuka kwabo biterwa n’ubuyobozi bubi bafite aho bababwira ko Leta y’u Rwanda ikandamiza abo mu mutwe wa FDLR batahutse nyamara ngo abenshi bamaze gutahura ko ari ikinyoma kuko amakuru abageraho buri munsi ababwira ko abatahutse bose bafashwe neza.

Abasirikare bitandukanyije na FDLR bageze mu Rwanda tariki 15/04/2013.
Abasirikare bitandukanyije na FDLR bageze mu Rwanda tariki 15/04/2013.

Abasirikare bane batahutse kuri uyu wa 15/04/2013 bavuye muri zone ya Mwenga arinaho hari ibirindiro bikuru bya FDLR batangaza ko hasigayeyo bagenzi babo benshi bakiri gushukwa n’umutwe wa FDLR ubabwira ngo nibihangane bazataha kubwumvikane bwa FDLR n’u Rwanda.

Aba batahutse bavuga ko ibyo ari inzozi kuko ngo intege zabo zarashize, gusa barakangurira bagenzi babo gutahuka bakaza gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu kuko amashyamba barimo atazagira icyo abagezaho.

Uretse intambara z’imitwe yitwaje itwaro yo muri Congo zahitanye benshi, abandi bugarijwe n’ubuzima bubi kuko ngo bishwe n’inzara ndetse n’indwara zitagira imiti.

Aba basirikare bitandukanyije n’umutwe wa FDLR baruhukiye mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo   ( 7 )

igitekerezo ntanga sikerekeye iyinkuru ahubwo ndashaka kuvuga ubugome bukabije bukorerwa muri fantastic Restaurant niterabwoba rirenze.nkuko mubizi nihehe umukozi akora amasaha 14h kumunsi ataruhutse agahembwa 1000frs wakomereka ntuvuzwe,kandi bavugako first aid ihari? kwirukana abakozi nokudaha agaciro ikiremwa muntu ngonuko akazi kabuze,hanze abashumeri buzuye yewe gukorera hariya nukubura uko ugira maze nabo bakakwigirizaho nkana,nawese nta asirance,nta contrat nta sareri exact yumukozi nukukugenera muri enverope yaba10000,7000itc namasaha angana atyo akavuga ko ngontamuntu yazanye ariko yakamenye ko imirimo atayikorera abayimukora akabaha agaciro akareka kwita abantu ngo namasazi kuko burya ibihe biha ibindi!

gatera yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Ariko koko ubu ni gute umuntu agushuka Imyaka ingana nkiyo??
Ikigaragara nuko namwe ubwanyu rwose ntakigenda.
Ariko ubwo murimo mugenda muza gake gake ubwo wenda abasigaye bazamenya ukuri!!!!!!
Hahhahahahhahaha haahhahahahhahahahahhahhaah
FDLR rwose ntakigenda cyanyu.. Muri babazumva ryari??
Nawe se ngo mwarashutwe mwica abatutsi ntampamvu Uretse ubugome bubuzuye,
None nanubu barabashuka mukaguma mu mashyamba ngo mutegereje gufata igihugu mwasize muhekuye?!!
Akenge karihe koko?!!!

GIHANA yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Nanga ko bataha babeshya gusa,bagiye bavuga ko bibayobeye naho kuvuga ko babeshywe iyo nvugo irarambiranye,umuntu w’umugabobamubeshya gute?

sandrine yanditse ku itariki ya: 16-04-2013  →  Musubize

Dore abafande nkaba umuntu!!!!!

kagabe Paul yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ariko umutindi arota arya koko!! uuuuhm!! ubwo ga bakajyaho bakabeshya bagenzi babo ngo bazaza bafate igihugu, usibye n’igihugu n’umudugudu ntibawubasha ndakurahiye. ari abahe se?

kanyange yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ariko yeee!! harya ngo barashaka kuzafata igihugu?reaba FDLR yayoboye igihugu nk’u Rda, icyo nzi cyo n’umwanda baba baruzanyemo..ntibikunda mwabagabo mwe..

blaise yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Nibaze bave mu nzozi zitazagira iherezo..kuko barimo bararota nabi kandi birazwi ko uwarose nabi biurinda bucya. Burabakeraho rero bakirota.

karamira yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka