Abitandukanyije na FDLR bemeza ko uwo mutwe nta ntego ufite

Abasirikare barindwi bageze mu Rwanda tariki 17/02/2014 bavuye mu mutwe wa FDLR batangaza ko nyuma yo gusobanukirwa neza ko umutwe wa FDLR ntacyo uteze kubagezaho bahisemo kugaruka mu gihugu cyabo.

Premier sergent Ntihemuka Samuel avuga ko iminsi amaze mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR ntacyo yigeze ageraho kuko abayobozi bayo bahora bababwira amagambo babona atashoboka, amwe muri ayo magambo ngo babizeza ko bazafata igihugu bagataha bafite ubuyobozi.

Sergent Bimenyimana avuga ko bimwe mu byatumye batinda mu mashyamba ya Congo ari ibihuka aho ngo abayobozi babo bahora bababwira ko umuntu wese uvuye muri FDLR adashobora kwakirwa neza ageze mu Rwanda.

Uyu musirikare abeshyuza ibyo yabwirwaga n’abayobozi be kuko ngo akigera mu Rwanda basanze ibyo bari basanzwe bazi ku makuru yo mu Rwanda bitandukanye n’ibyo abantu benshi bari mu mashyamba bibwira, icyakora nanone ngo hari abirengagiza ukuri kuko ngo amakuru menshi baba bayafite kuko ngo bayabwibwa na bagenzi babo batahutse.

Bamwe muri aba basirikare bitandukanyije na FDLR batahukanye n'imiryango yabo.
Bamwe muri aba basirikare bitandukanyije na FDLR batahukanye n’imiryango yabo.

Kaporari Ntihemuka we atangaza ko nyuma yo kunenga imikorere ya FDLR yagerageje uburyo bwose bwo gucika ariko ngo ntibimushobokere.

Aba basirikare bari mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi bakaba bategereje ko bazajyanya mu ngando i Mutobo aho basubirizwa mu buzima busanzwe.

Bamwe muri aba basirikare batahukanye n’imiryango yabo, aba basirikare barashishikariza bagenzi babo bavuga ko ari benshi bakiri mu mashyamba kuva ku nkuru z’ibihuha bakagaruka mu gihugu cyabo.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

erega ntagitangaza , ikibahuje ntakindi n’akaduruvayo gusa, ndetse no gusahura igihugu cya congo(dore ko nabanyiracyo bavuga ko utagisahura ngo ukimare)FDLR yo ibyayo nukujijsha amahanga bahimba himba ngo babuze urutaha nibindi bidafite umutwe nikibuno, ariko ntwakirirw abataho igihe, kuko nubundi umwana wikirara muri bibiliya yivumbuye kuri s amuha utwe twose aamze kutumara agarukira se , amwakirana amaboko yombe nabanna burwanda, bareke kwanduranya mubaturane bahemuka, nibatahe baze twubake igihugu ariko bashyize intwaro hasi batahe mu mahoro

kacyira yanditse ku itariki ya: 17-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka