Abitandukanyije na FDLR barashishikariza abasigaye mu mashyamba ya Kongo gutahuka
Bamwe mu bitandukanyije n’umutwe w’inyeshyamba za FDLR bari mu kigo cya Mutobo mu karere ka Musanze barashishikariza izindi nyeshyamba zo muri uwo mutwe zasigaye mu mashyamba ya Kongo gutaha kuko mu Rwanda hari umudendezo.
Lt.Col Mbarushimana Etienne wahoze mu mutwe w’inyeshyamba za FDLR FOCA yatahutse tariki 24/05/2012. Avuga ko yatashye ku bushake nyuma yo kubona amakuru amubwira ko mu Rwanda nta kibazo gihari.
Akomeza ashishikariza n’abandi basigaye yo gutahuka kuko utahutse yakirwa neza. Agira ati “…abo basigaye yo ndumva bagera ikirenge mu cyanjye bagataha kuko u Rwanda rwamaze guhinduka kuburyo ibyo bibwira bitakiriho”.
Lt.Col Mbarushimana avuga ko n’abandi benshi basigaye mu mashyamba ya Kongo, muri ino minsi bifuza gutaha bakagaruka mu Rwanda kuko FDLR nta mbaraga igifite kuko ibikoresho byayo byayishiranye.
Lt.Col Mbarushimana avuga ko mbere y’uko atahuka ingabo za Kongo zari zatanze ubutumwa muri FDLR bubasaba ubufasha ariko ngo yatahutse ubwo bufatanye butaraba.
Kuba FDLR yafatanya n’ingabo za Kongo ibyungukiramo kuko ibasha kubona ibikoresho. Ingabo za Kongo ntizibasha guhangana n’imitwe itandukanye izirwanya akaba ari yo mpamvu ikunda kwiyambaza indi mitwe y’inyeshyamba; nk’uko Lt.Col Mbarushimana abisobanura.
FDLR ngo itunzwe n’amafaranga ikura mu gusahura abaturage cyangwa gushimuta ibintu bitandukanye by’abaturage. Iyo yafashe agace ikakigarurira isoresha abaturage mu masoko n’ahandi.

Niyonsaba Jonas ni undi witandukanyije na FDLR FOCA atahuka ku bushake bwe nawe akaba ashishikariza abasigaye muri Kongo gutahuka kuko mu Rwanda babaye ho neza. Avuga ko amafaranga yo gutunga FDLR iyakura mu bucuruzi butemewe n’amategeko igenda ukora hirya no niho iyo nta ntambara ihari.
Iyo hariho intambara buri musirikare wa FDLR yirwanaho mu gushaka imibereho ndetse n’ibikoresho by’intambara.
Abasirikare b’inyeshyamba za FDLR basigaye muri Kongo bari hagati ya 4000 na 5000 nk’uko Lt.Col Mbarushimana yabitangaje. Mu kigo cya Mutobo hari abitandukanyije n’imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR bagera kuri 425 barimo abasirikare bakuru bari mu rwego rw’aba-officiers 17.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|