Abitandukanyije n’inyeshyamba 309 basubijwe mu buzima busanzwe

Abitandukanyije n’inyeshyamba zo mu mashyamba ya Kongo bagera kuri 309 bari bari mu ngando mu kigo cya Mutobo, mu karere ka Musanze basubijwe mu buzima busanzwe kugira ngo bakomeze bakorere u Rwanda mu buryo butandukanye.

Mu muhango wabaye tariki 10/07/2012, abo basubijwe mu buzima busanzwe batangaje ko byabaye ngombwa ko bava mu mashyamba kuko bari bamaze kumva ndetse no kubona ibyiza Leta y’Ubumwe yageje ku Banyarwanda.

Lt. Col. Bizimana Idrissa, wahoze ari umusirikare mukuru muri FDLRyagize ati “…tumaze kubona no kumva ibyiza Leta y’Ubumwe yagejeje ku Banyarwanda twanze gukomeza kubaho bunyamaswa mu mashyamba y’ishyanga, aho abana b’u Rwanda bakomeje kugwa barwana intambara zidafite impamvu namba kandi u Rwanda rwarabafunguriye amarembo”.

Akomeza avuga ko biyemeje kugaruka mu Rwanda ku bushake bwabo bavuye mu mitwe itandukanye yo muri Kongo irimo FDLR, FARDC na Mayi Mayi.

Sayinzoga Jean, umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe (RDRC), yasabye abasubijwe mu buzima busanzwe kujya mu miryango yabo ntacyo bikanga, bakimenyekanisha ku buyobozi kugira ngo mu gihe runaka bazabe basabwa kugira umusanzu batanga.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru n'umuyobozi wa RDRC baha impamyabumenyi abasubijwe mu buzima busanzwe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’umuyobozi wa RDRC baha impamyabumenyi abasubijwe mu buzima busanzwe.

Bosenibamwe Aimé, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yashimiye abo basubijwe mu buzima busanzwe kuba baremeye kuva mu mashyamba ya Kongo bagatahuka mu Rwanda. Bafashe icyemezo cyiza cya Kinyarwanda cyo gushyira mu gaciro nk’uko yabitangaje.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gucyura Abanyarwanda baheze ishyanga kugira ngo baze kubaka u Rwanda rwababyaye. Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka igihugu gifite agaciro, buri Munyarwanda wese yibonamo; nk’uko Guverineri Bosenibamwe abitangaza.

Yakomeje asaba abasubijwe mu buzima busanzwe gutanga umusanzu kugira ngo Leta y’u Rwanda igere ku ntego yiyemeje zose aho ziva zikagera.

Uwo muhango witabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.
Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye.

Abasubijwe mu buzima busanzwe bari bamaze amezi atatu mu ngando mu kigo cya Mutobo, aho bigishijwe ibintu bitandukanye birimo gusoma no kwandika kubari batabizi, kwihangira imirimo, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

Muri uwo muhango kandi, abasubijwe mu buzima busanzwe, bahaye impamyabumenyi zitandukanye bitewe n’ibyo bize. Abo basubijwe mu buzima busanzwe uko ari 309 harimo abasirikare bakuru 11.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwambere nsomye new zitanzwe na leta y urwanda.urwanda ni rwiza pe,nta nishyanga wagereranya nurwanda!kubaka urwatubyaye biri muri munyarwanda,kuba turi mu mahanga suko tutifuza kubaka urwatubyaye...time will come turim duhaha ubwenge .

Maitre juvenal nzabandora yanditse ku itariki ya: 12-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka