Abitabiriye Umushyikirano biyemeje gukaza ingamba zikumira icuruzwa ry’abantu
Inzego za Leta na bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye Inama ya 13 y’Umushyikirano barizeza gukaza ingamba zikumira icuruzwa ry’abantu.
Imibare ya Ministeri ishinzwe Umutekamo mu gihugu (MININTER) igaragaza ko abantu bacurujwe bakajyanwa hanze muri uyu mwaka wa 2015 ari 18, ariko 13 muri bo babashije kugarurwa mu gihugu cyabo.

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asabiye abagize Guverinoma gukaza amategeko ahana icuruzwa ry’abantu, za Ministeri zishinzwe Umuryango no guteza imbere uburinganire, Umutekano n’Ubutabera zivuga ko zigiye guhaguruka.
Ministiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yagize ati "Ubu hari ivugururwa ry’amategeko ahana icuruzwa ry’abantu, ku buryo abazafatirwa muri icyo cyaha bazabihanirwa bigatuma nta bandi bongera kubitekereza.”
Ku ruhande rwe Ministiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa yijeje ko hagiye gushakwa ingengo y’imari n’ibindi byose byafasha gukumira no guhangana n’icuruzwa ry’abantu.

Umunyarwandakazi uba mu Bubiligi, Grace Uwiyera, nawe avuga ko yiyemeje gufasha igihugu cye gukimira ihohoterwa, ubucakara n’icuruzwa ry’abantu, aho yashinze umuryango ukorera mu Rwanda ukangurira cyane cyane abangavu n’ingimbi kuba maso.
Uwiyera ngo yumva abajyanwa mu mahanga bavuga ko bijejwe amafaranga menshi, bigatuma ababyeyi babo b’abakene bemera kubarekura. Ati “Ni ikibazo cy’ubukangurambaga, haba ku bana ndetse n’ababyeyi.”
Kuva mu 2014, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangiye gusaba inzego guhagurukira icuruzwa ry’abantu bajyanwa hanze mu bucakara, cyane cyane ubwo gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, cyangwa bakaba bakorerwa ihohoterwa ririmo gukurwaho ibice by’umubiri.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo muco ni mubi cyane ntutuwuhe icyambu iwacu
Ohooo Nibyiza Cyane!