Abishima mu minsi mikuru ntibakwiye kubangamira abifuza umudendezo -Polisi
Polisi irasaba abacuruzi batandukanye bafite ibikorwa by’amahoteli, resitora n’utubari kwitwararika kudasakuriza abaturage muri iki gihe cy’iminsi mikuru turi kwinjiramo, kugira ngo abishima ntibazabangamire abifuza umudendezo wabo.
Ibi ni ibyatangajwe na ACP Roger Rutikanga, ukuriye umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, ubwo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwagiranaga ibiganiro n’abafite amahoteli n’ibindi bikorwa byose bihuriramo abantu benshi, kuwa kabiri tariki 17/12/2014.
Yagize ati “Tugomba kwidagadura ariko tureba n’uburenganzira bw’abo tutari kumwe mu myidagaduro. Ni ukuvuga ngo itegeko ntirihinduka, dufite itegeko ribuza urusaku yaba ari mu minsi mikuru yaba ari mu minsi isanzwe urusaku ruba ari ikibazo”.

Yibukije ko inshingano za mbere za Polisi atari ugufungira abantu ahubwo ko ari ukubakwitura ariko hagira urengera agafungirwa. Gusa ACP Rutikanga yatangaje ko ntawe bari bafungira batabanje kumuburira.
Yakomeje avuga ko abantu bakomeje kubahamagara babashimira ko urusaku rwagabanutse ahenshi mu mujyi wa Kigali. Ikindi ni uko yasabye abacuruzi kutumva ko ari Polisi yabafungiye, ahubwo ari itegeko n’amabwiriza.

Dennis Karera, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’amahoteli n’amaresitora mu Rwanda, nawe yemera ko gucuranga umuziki kugira ngo abantu bishime bitavuze ko bagomba gusakuriza abandi cyangwa ngo n’abawumva bibabangamire nk’aho ari mu kabyiniro.
Ati “Tugiye gukora neza uko tubiganiriye, turaza kugira umuziki mwiza uryoheye ibirori idasakurije abandi, kuko ntacyo bimaze nta n’akamaro byatugirira ko kwishima kwanjye bibuza abandi amahoro cyangwa ibitotsi byawe nabyo byatuma ntakora”.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|