Abimuwe mumanegeka baratakambira ubuyobozi ko bwabafasha kububakira
Abaturage bimuwe mu manegeka bo mu mirenge ya Muganza na Bugarama baravuga ko amazu bubakiwe ari kubasenyukiraho bagacumbikirwa n’abaturanyi babo.
Aba baturage bo mu karere ka Rusizi b’imuwe mu manegeka, aho bahoraga basenyerwa n’ibiza baravuga ko amwe mubazu bubakiwe kumusozi wa kibangira hakoreshejwe imiganda y’abaturage yabasenyukiyeho, ku buryo bamwe bageze aho gucumbikirwa n’abaturanyi babo.

Uguweneza Marigarita avuga ko inzu yubakiwe ihora isenyuka ubu ngo asigaye arara muri saro kuko ibyumba byose byasenyutse iyo umuyaga uje cyangwa imvura ikagwa ngo bajya kugama ahandi.
Agira ati “Inzu yarasenyutse nsankaho ndara hanze kuko ntakundi nabigenza, ubwambere yaragurutse ndayisana ,bukeye mu gitondo irongera iratenguka ndongera ndayisana ubwagatatu yongeye kugwa mbura ubushobozi ndabireka.”

Nyiranzitabakuze Josephine nawe avuga ko inzuye yose yaguye ku buryo ubuyobozi bwamusabye gushaka, aho acumbika mu rwego rwo kurengera ubuzima bwe ariko ngo yabuze aho acumbika ubu ngo asigaye atuye mukumba kamwe kasigaye.
Ati “Yaraguye yose ariko pfa kuyibamo gutyo nafashe akumba kasigayemo imbere niko mbamo n’abayobozi baribavuze ngo jye gucumbika ariko mbura abancumbikira imvura iyo iguye usanga ndikuvuga nti Mana we.”

Ubwo Guverineri w’intara y’uburengerazuba Mukandasira Caritas yasuraga abo baturage kuri uyu wa gatatu tariki 18 Ugushyingo 2015, kimwe mu bibazo bamugaragarije cy’ingutu ni icyayo mazu ari kubasenyukiraho aha akaba yabijeje ko kizakemuka bitarenze igihe cy’umwaka.
Ati “Ariya ni amazu yubatwe huti huti bimura abaturage mu manegeka yubakwa muburyo butarambye ni amatafari ya rukarakara adafite n’amasima amwe yaranasenyutse burundu rwose ariko ubungubu akarere kari gushaka uburyo kayubaka neza kuburyo mu mwaka azaba yuzuye.”

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emanuel yasobanuye ko inzu nyinshi zagiye zisenyuka, ku buryo harimo n’izigera kuri 15 zasenyutse abaturage bagacumbikirwa n’abagenzi babo ariko ngo bagiye gushaka uko bubakirwa.
Umudugudu wa Kibangira w’ubatwe ari uwicyitegererezo ukaba utuwe n’imiryango 186 amazu 44 niyo yubatswe n’imiganda y’abaturage muriyo 16 akaba yaramaze gusenyuka.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|