Abikubira umutungo w’igihugu babangamiye “Ndi umunyarwanda” -Abanyamakuru

Bamwe mu banyamakuru baravuga ko kuba hakiri abayobozi bashaka kwikubira umutungo w’igihugu aho gushyira inyungu z’abanyarwanda imbere, ari imwe mu bishobora gukoma mu nkokora ibigamijwe muri gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.

Ibi abanyamakuru babitangaje mu mwiherero wahuje ba nyir’ibitangazamakuru ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) n’Inama nkuru y’itangazamakuru, ku wa kabiri tariki ya 24/02/2015 i Muhanga mu Ntara y’amajyepfo.

Muri uyu mwiherero bamwe mu banyamakuru bagaragaraje ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ishobora kubangamirwa n’abayobozi barya ibyagombye gufasha abatishoboye no kudasaranganya ibyiza by’igihugu.

Nkusi avuga ko "Ndi Umunyarwanda" izagerwaho ubwo abanyarwanda bazaba bareshya mu guhabwa Serivisi nta kwikubira.
Nkusi avuga ko "Ndi Umunyarwanda" izagerwaho ubwo abanyarwanda bazaba bareshya mu guhabwa Serivisi nta kwikubira.

Nkusi Léon, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Umusanzu avuga ko kugira ngo abanyarwanda babashe kwiyumva umwe mu wundi, harwanywa igisa na “Ndi umukene” na “Ndi umukire” bigaragara muri iyi minsi, kuko ngo hari bamwe mu bafite uburyo bwo gutera imbere kurusha abandi, ibi bikaba byatuma hari abumva ko barengana.

Nkusi agira ati “kugira ngo ube “Ndi umunyarwanda” nyawe ni uko abantu bose bazaba basangiye ibyiza by’igihugu, kuko usanga hari abantu bazunguruka mu myanya y’ubuyobozi bava muri imwe bajya mu yindi, mu gihe iyo hari ivomo rusange rivomwaho nta kureba ku muntu runaka, iyo ni yo “Ndi umunyarwanda” kandi abantu babashije gusangira ibyiza by’igihugu, “Ndi umunyarwanda” yagerwaho nta kabuza”.

Minisitiri Kaboneka avuga ko abagamije kunyunyuza imitsi y'abaturage ubunyarwanda buzabayungurura bukabashyira mu mufuka wabo.
Minisitiri Kaboneka avuga ko abagamije kunyunyuza imitsi y’abaturage ubunyarwanda buzabayungurura bukabashyira mu mufuka wabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka nawe yunga mu rya Nkusi avuga ko bene abo bagamije kunyunyuza imitsi y’abaturage ubunyarwanda buzabayungurura bukabashyira ukwabo.

Agira ati “aho tugeze intwaro y’ubunyarwanda yatangiye kuyungurura, ubu irimo irayungurura ibihutu by’ibisambo, irimo irayungurura ibitutsi by’ibisambo ikabishyira mu mufuka wabyo, ni mureke ibisambo bijye mu mufuka wabyo, abagabo ni muze dufatanye twiyubakire igihugu cyacu”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Dr. Habyarimana Jean Baptiste avuga ko abashaka cyangwa bikubira ibya rubanda, “Ndi umunyarwanda” igamije kubakumira kuko byumvikana ko baba bagamije inyungu zabo bwite, inkunga y’abanyamakuru ikaba ikenewe kugira ngo iyi ntambwe ibashe guterwa.

Inama nkuru y'itangazamakuru irizeza ubufatanye mu kwigisha gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Inama nkuru y’itangazamakuru irizeza ubufatanye mu kwigisha gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

ahubwo bagomba nugukurikiranywa mu mategeko kuko nbi ni cyaha

claire yanditse ku itariki ya: 25-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka