Abikorera ntibabyaza umusaruro isoko rya EAC
Abikorera bo mu Rwanda baranengwa kutitabira kubyaza umusaruro isoko rigari ry’abaturage miliyoni 150 batuye mu bihugu by’Afurika y’Iburasizuba.
Nta mibare y’Abanyarwanda bagiye gushora imari mu bihugu bigize aka karere iratangazwa ariko ababikurikiranira hafi bemeza ko ari bake cyane ugereranyije n’abaturuka mu bihugu bya EAC baza mu Rwanda.

Umuyobozi Wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Mugabo Claver, avuga ko abikorera bo mu Rwanda bagisinziye kandi bafite amahirwe y’isoko rigari rya EAC.
Agira ati “Mu by’ukuri ntatinye kubivuga turasa n’aho dusinziriye, Abanya-Kenya baza hano hari amahirwe menshi niba ukora ibintu hano mu Rwanda ugatekereza no kubijyana hanze. Ikitugenza mu gihugu ni ugukangurira abantu kureba isoko rya miliyoni 150 z’abantu.”

Sina Gerard ukora ibijyanye n’ibyo kurya akabyohereza hanze na we yemeza ko icyo kibazo gihari koko, ariko akavuga ko gishingiye ku myumvire.
Ati “Birumvikana ikibazo cyari gihari ni imyumvire ariko igihe cyose mu nganda zacu tugomba gukora ibintu bidasanzwe.”
Nubwo hari byinshi byakozwe ngo hakurweho inzitizi mu bucukuruzi mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba, haracyari imbogamizi zo kwemera ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibikomoka ku buhinzi muri ibyo bihugu.
Mu nama ubuyobozi bwagiranye n’abikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa mbere 28 Nzeli 2015, Guverineri Bosenibamwe Aime yavuze ko uruhare rw’abikorera mu ishoramari rukiri hasi abasaba kwishyira hamwe bagakora imishinga migari yakunganira Leta guteza imbere imibereho y’abaturage.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu mibare giheruka gutangaza ku musaruro mbumbe w’imbere mu gihugu w’igihembwe cya kabiri igaragaza icyuho cya 17% hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibyinjizwa mu gihugu.
Kivuga ko nyamara abikorera baramutse bashyize imbaraga mu gushora imari no kohereza ibyo bakora hanze hari icyo bahindura ku bukungu bw’igihugu.
Kenya kiza ku isonga mu kubyaza umusaruro amahirwe iryo soko rifite. Ibigo by’imari n’andi masosoyete byo muri Kenya byashoye miliyoni 430 z’amadolari mu myaka 10 ishize mu Rwanda gusa.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda baritinya usanga bareba murwanda gusa ,ariko harageze ngo barenge imbibi z’urwanda